Musanze:Babiri bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi

Polisi yafashe abagabo babiri bagerageje guha ruswa abapolisi bari ku kazi mu karere ka Musanze ku itariki 22 Nzeri kugira ngo be kuryozwa kunyuranya n’amategeko.

Umwe yagerageje gutanga ruswa y’ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda naho mugenzi we yashakaga gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yavuze ko uwafashwe agerageza gutanga ibihumbi bitanu yagerageje kuyitanga nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiacenta cyemezo cy’uko yakorewe isuzuma ry’ubuziranenge.

Yakomeje avuga ko undi we yagerageje kuyitanga nyuma yo gufatwa atwaye moto idafitiwe ubwishingizi.

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati:" Ufatiwe mu cyaha akwiriye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera icyaha ku kindi atanga ruswa cyangwa ikindi kinyuranije n’amategeko."

Yavuze ko bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rikomeje.

Ku bijyanye n’ingaruka za ruswa, IP Gasasira yavuze ko idindiza iterambere n’ubukungu kubera ko serivisi ihinduka igicuruzwa; aho bamwe batanga ikiguzi kugira ngo bayihabwe, kandi ubusanzwe ari uburenganzira, ndetse ko abandi bayitanga kugira ngo bayihabwe (serivisi) mu buryo butubahirije amategeko.

Yasabye buri wese kwirinda ruswa y’uburyo bwose no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru yatuma ikumirwa no gufata abayaka, abayakira ndetse n’abayitanga.

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo