Kwamamaza

UMUTEKANO

Muhanga :Umukobwa yishwe atewe icyuma mu mutwe, umurambo we uratwikwa

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Muhanga :Umukobwa yishwe atewe icyuma mu mutwe, umurambo we uratwikwa

Mu karere ka Muhanga mu murenge wa Muhanga hasanzwe umurambo w’umukobwa wishwe umurambo we uhita utwikwa , na n’ubu akaba ataramenyekana uwo ariwe n’aho aturuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo umuntu wigenderaga yabonye uwo murambo asanga yishwe atewe icyuma mu mutwe nyuma umurambo uratwikwa.

Umuyobozi wungirije w’akaarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza Fortuné MUKAGATANA yabwiye Makuruki ko kugeza ubu bataramenye ikishe uwo mukobwa.

Ati :”Ntabwo nzi icyamwishe. Basanze umurambo wanatwitswe mu murenge wa Muhanga, basanga bimeze gutyo, umuntu wamubonye aratabaza nuko iperereza riratangira.”

Mukagatana yavuze ko uwo mukobwa imyirondoro ye itaramenyakana, icyakora ngo polisi yatangiye iperereza ku rupfu rwe.

IBITEKEREZO

  • K A Yanditse:

    Manayirwanda ubugomenkubu bwindenga kamere burikuvahe ndumiwe jye nisabiraga Polisi yigigihugu gukora iperereza ryihuse uwo rukarabankaba akgafatwa agashyikirizwa ubutabera bukamukanira urumukwiye Kdi nizeyeko Polisi imufata kubuhanga nubushishozi ihorana

  • Adrie Yanditse:

    Njye Ndumiwe!! Gusa Iperereza Rikomeze Kandi Umutekano Nawo Ukazwe

  • danizzo Yanditse:

    aka nakumiro, gusa iperereza nirikorwe

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza