Muhanga: Yafatanywe uruhushya rwo gutwara moto rw’urwiganano

Uwitwa Rusimbukayejo Jean afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye azira gufatanwa uruhushya rwo gutwara moto rw’urwiganano avuga ko yaguze ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko yafatiwe mu kagari ka Gitarama, mu murenge wa Nyamabuye ku itariki 9 z’uku Kwezi.

Yasobanuye uko yafashwe agira ati,"Abapolisi bakora mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda baramuhagaritse ubwo yari atwaye moto, bamusaba ibyangombya birimo uruhushya rwo kuyitwara. Basuzumye urwo ruhushya basanga ari urwiganano, ni ko kumufata."

CIP Kabanda yavuze ko abajijwe iby’urwo ruhushya yasubije ko yaruguze n’uwitwa Sibomana Eric ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda amwizeza ko ari ruzima (atari urwiganano) kubera ko yaruhawe n’umwe mu bapolisi bashinzwe gutanga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Mu butumwa bwe, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagize ati,"Bene aba batekamutwe bizeza abakeneye impushya zo gutwara ibinyabiziga; cyane cyane abatsinzwe ibizamini byo kuzikorera ko baziranye n’abapolisi bazitanga; bityo bakabasaba amafaranga bababwira ko ari ayo kubaha kugira ngo bazibahe. Icyo abo ba Rutemayeze bakora ni ugukora cyangwa gukoresha impushya z’inyiganano bakaziha ababahaye amafaranga, bakababeshya ko ari nzima; ariko na none hari abagura nkana iz’inyiganano , bakanazikoresha."

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

CIP Kabanda yagiriye inama abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kunyura mu nzira zemewe n’amategeko zirimo gukora ibizamini; ubitsinzwe akihugura kugira ngo ubutaha azabitsinde, aho kugura no gukoresha iz’inyiganano.

Yaburiye abakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano ko isaha iyo ari yo yose bazafatwa hifashishijwe Ikoranabuhanga rigezweho rizitahura ryitwa Hand-Held Terminal (HHT).

Yasabye buri wese kugira uruhare mu kurwanya ikorwa n’ikoreshwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano atungira agatoki Polisi abakora ibi byaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo