Muhanga:Umusore yatwikiwe mu itanura arashya arakongoka

8

Daniel Gakuru, umusore w’imyaka 22 wo mu Kagali ka Ruli Umurenge wa Shyogwe yatwikiwe mu itanura ry’amatafari n’abantu bikekwa ko ari abakoraga kuri iryo tanura, kugeza ahiye agakongoka.

Iryo sanganya ryabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane rishyira kuwa Gatanu ahagana saa mbili z’umugoroba.

Habinshuti Vedaste, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe mu kiganiro yagiranye na Makuruki, yemeje ayo makuru.

Yagize ati “Badutabaje nka saa mbiri hafi n’igice, batubwira ko hari umusore basanze mu itanura, turagenda tugerayo, dusanga koko nibyo. Umuryango yari arimo barahazimya, bamukuramo ariko twasanze yakongotse ku buryo umutwe ntawo twabonye, igihimba n’amaguru yahiye munsi y’amavi.”

Habinshuti yavuze ko yatabajwe n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karama, gusa ngo bahahuriye n’izindi nzego z’umutekano.

Batatu bari batwitse iryo tanura bahise bafatwa bajya gukorwaho iperereza kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamabuye.

Yakomeje avuga ko nta makimbirane bazi uyu nyakwigendera yari afitanye n’abo bakekwaho kumutwika.

Gakuru Daniel we ntabwo yari umwe mu bakora muri iryo tanura.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 8

  1. Andika Igitekerezo Hano: bakurikirane abakoraga kwitanura iryojoro kuko ntibaseseka umuntu mwitanura ntanatake ngobumve kandi bari kumwe hafi aho cyakora icyo nigikorwa cya bunyamaswa,

  2. Uwomuvandimwe Nyagasani amwakire mube gusa tumusabire natwe twisabire kuko natwe nituzi umunsi nisaha

  3. harikinu ndikwibaza mugihungu cyanjye umutako urihe?kombona abanu bapfa nurimunsi turakangurirwa umutekano wabava hanze cg natwe ubwacu tugomba kubanza kuwujyira ibibinu reta nibirebe kko burimunsi nimpfu gusa

Tanga Igitekerezo