Kwamamaza

UMUTEKANO

Umurwayi yaburiwe irengero nyuma y’umunsi umwe abazwe

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Umurwayi yaburiwe irengero nyuma y’umunsi umwe abazwe

Umuturage witwa Karemera Innocent utuye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Rongi aravuga ko ahangayikishijwe n’ibura ry’umugore we Maniraguha Claudine waburiye ku bitaro bya Kabgayi ari na ho yari arwariye.

Tariki 25 Nyakanga 2016 ni bwo Maniraguha Claudine wari urwariye ku kigo nderabuzima cya Kiyumba yoherejwe mu bitaro bya Kabgayi ku mpamvu zuko yari arembye cyane.

Uyu mudamu yaraye ku bitaro bya Kabgayi iryo joro bucya ajya ku iseta aho yabazwe ku ijosi nkuko umugabo we Karemera abitangaza.

Umugabo wa Maniraguha Claudine ariwe Karemera Innocent yabwiye MAKURUKI ko aherukana n’umugore we ubwo yari agiye kujya ku iseta tariki 26 Nyakanga 2016 aho yamusigiye umuturanyi wabo wari umurwaje.

Mu gitondo cyo kuwa 27 Nyakanga 2016 Karemera Innocent yahamagawe n’uwitwa Mahoro wari urwaje Maniraguha amubwira ko umurwayi yari arwaje (Maniraguha Claudine ) yasohotse asa nk’ugiye kwihagarika ariko akamutegereza akamubura.

Yagize ati “njye nari natashye, mu gitondo barampamagara ngo bamubuze, bambwiye ko yasohotse nk’ugiye kwihaharika ariko ntiyagaruka."

Karemera Innocent akomeza avuga ko nta kibazo azi umugore we yari afite ku buryo cyatuma acika ibitaro ku bushake bwe ndetse n’umurwaza we yamubwiye ko byagaragaraga ko yari ikirembye ku buryo atari kubasha gukora urugendo runinin dore ko yari amaze umunsi umwe abazwe.

Yagize ati: “nta kibazo nzi yari afite, kandi uwo Mahoro yambwiye ko yabonaga yari akirembye nta mbaraga yari yakagarura kuko ni bwo yari akiva ku iseta.”

Karemera usanzwe ari umuhinzi ngo ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi ngo bumubwira ko nta kindi yakora uretse gutanga itangazo mu bitangazamakuru.

Twagerageje inshuro nyinshi Kuvugisha umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi mu bitaro bya Kabgayi ariko ntiybasha kwitaba telefone mu nshuro zose twamuhamagaye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Spt Andre Hakizima yabwiye MAKURUKI ko ayo makuru atari ayazi gusa atubwira ko bagiye kubikurikirana bahereye ku buyobozi bw’ibitaro bwa Kabgayi umurwayi yaburiyemo.

Yagize ati: “ntabwo ayo makuru twari tuyazi ariko ubwo tugiye kubaza ubuyobozi bw’ibitaro badusobanurire kuko ni ho yaburiye kandi yari aharwariye.”

Kugeza ubwo twashyiraga iyi nkuru hanze nta makuru yo kuboneka kwa Maniraguha Claudine twabonye, MAKURUKI izakomeza gukurikirana irengero ry’uyu murwayi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza