Baratabaza kubw’ubujura n’ubutekamutwe bweze mu mujyi wa Muhanga

3

Abaturage bagenda n’abakorera mu mujyi wa Muhanga barasaba ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga gukorana n’izindi nzego zibishinzwe bugakemura ikibazo cy’ubujura bw’ingufu bumaze gufata indi ntera .

Ubwo bujura bukunze gukorerwa mu mujyi rwagati bukorwa ahanini n’insoresore zishikuza amaterefoni n’amashakoshi abagore cyane cyane mu masaha y’umugoroba na nijoro.

Hari kandi n’ubujura bushukana bukunze gukorerwa mu nyubako y’ubucuruzi ahitwa “kwa Jacques”.

Bamwe mu bibasiwe n’ubu bujura ni abanyeshuri biga mu Ishuri Rikuru rya Kabgayi (ICK) biga nijoro aho ngo bataha bagashikuzwa ibyo baba bafite mu ntoki.

Umwe muri bo uherutse kwibwa, yabwiye MAKURUKI ko yambuwe terefoni ayikuwe ku gutwi. Ati: “narimo nitaba mu masaha y’ikigoroba numva umuntu aturutse inyuma yanjye anshikuje telefoni ahita yiruka”.

Si we gusa kuko Uwambaje Clementine ucururiza mu isoko rya Muhanga, na we aherutse kwibwa amafaranga ibihumbi bisaga ijana , muma saa moya.

Ati: “njye banshikuje ishakoshi, ndwana nabo bandusha imbaraga bahita biruka”.

Aba baturage kandi binubira abatubuzi babashuka ko babahaye umuceli bagera imbere bagasangamo itaka n’umusenyi, ubundi ngo barabatuburira amafaranga nyuma bagasangamo ibikarito.

Uwamariya Beatrice, Meya w’Akarere ka Muhanga yavuze ko ubu inzego zose zigiye guhagurukira iki kibazo, by’umwihariko izishinzwe umutekano, aboneraho no gusaba abaturage kujya batanga amakuru ku gihe ngo ibikorwa nk’ibyo biburizwemo.

Ibi kandi byanagarutsweho na Polisi y’u Rwanda ishami rya Muhanga, mu kiganiro n’abanyamakuru kuri iki kibazo.

Uwari uyihagarariye, IP Kayihura Claver, yavuze ko kugeza ubu bafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’iki kibazo zirimo gushyira amarondo ahakunze kwibasirwa.

Yanavuze kandi ko kugeza ubu nta kibazo Polisi ifite cyo gukurikirana abajura nk’abo kuko itegeko ryavuguruwe, aho ngo ibyaha bito byajyaga bijyanwa mu bunzi bisigaye bikurikiranwa na Polisi.

Ati: “mbere twarabafataga tukabarekura kuko ibibazo by’ubujura buto byagengwaga n’ubunzi, ariko ubu itegeko ryaduhaye uburenganzira ufashe akurikiranwa na Polisi akabihanirwa”.

Gasarasi Gaspard

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. Daso cg porice nibagire uko babijyenza twebweho sud inyanza ibusoro twarabikemuye kuko buriwese nijisho ryamugenziwe murakoze.

  2. Murakoze,
    Ntabwo ari ninjoro gusa ahubwo na mu gitondo ku bazinduka bajya mu mirimo yabo, aba bambuzi barabatega bakabambura Ku buryo bihangayikishije cyane.
    Ikindi kiri i Muhanga, ni abana benshi birirwa mu Mujyi wa Muhanga basabiriza mu gihe bigaragara ko bari mu kigero cyo kuba bakabaye bari mu ishuri.
    Bikurikiranwe,abo baba bajye Ku ishuri!

  3. Murakoze,
    Ntabwo ari ninjoro gusa ahubwo na mu gitondo ku bazinduka bajya mu mirimo yabo, aba bambuzi barabatega bakabambura Ku buryo bihangayikishije cyane.
    Ikindi kiri i Muhanga, ni abana benshi birirwa mu Mujyi wa Muhanga basabiriza mu gihe bigaragara ko bari mu kigero cyo kuba bakabaye bari mu ishuri.
    Bikurikiranwe,abo baba bajye Ku ishuri!

Tanga Igitekerezo