Mu minsi ibiri polisi yafashe ibiyobyabwenge n’insinga z’amasharazi bya miliyoni 78

Polisi y’uRwanda iravuga ko mu minsi 2 yahariwe igikorwa cyo kurwanya ibyaha cyiswe Usalama ya 3 yafashe ibintu bitandukanye nk’ ibiyobyabwenge,inzoga zitemewe n’amategeko n’ibindi byibwe bifite agaciro ka miliyoni 78.

Igikorwa cya Usalama ya 3 cyabaye hagati y’itariki 29 na 30 Kamena 2016 kikaba cyari cyibanze ku byaha bigera ku munani aribyo icuruza ry’abantu, magendu, ibiyobyabwenge, ubujura bw’imodoka, kwangiza ibidukikije, ubujura bw’insinga z’amashanyarazi zikoze mu muringa, magendu y’amabuye y’agaciro, iterabwoba no gukurikirana ibyaha ndengamipaka.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyaha byagaragaye cyane byerekeranye n’ibiyobyabwenge nk’urumogi toni 17 n’ibiro 851, inzoga zitemewe litiro ibihumbi 48 na 23 ndetse n’ikiyobyabwenge cya heroine kitamenyerewe mu Rwanda, byose bikaba bifite agaciro ka miliyoni 56 n’ibihumbi 861 na 400.

Ku byerekeranye n’ubujura bw’insinga z’amashyanyarazi polisi yafashe ibintu bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 17 na 339 ndetse hakaba hari n’abandi bantu 27 bakurikiranyweho icyo cyaha.

Kubyaha by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Colta afite agaciro k’ibuhumbi 200.

Ku byaha bibangamira ibidukije polisi yavuze ko bidakunze kubaho bitewe n’uburyo hashyizwe imbaraga mu kurinda pariki, ariko hafashwe ubutimba barobesha amafi mato mu buryo butemewe n’amategeko bufite agaciro ka miliyoni 4 bwakuwe mu biyaga bitadukanye.

Icyaha cyo kwinjiza amashashi yangiza ibidukikije ni kimwe mu byaha bikomeje gukorwa ariko muri iyi gahunda ya Usalama ntabwo yigeze afatwa bikaba byasobanuwe ko byatewe n’uko igihe cyari gito. Ikindi cyaha cyari ku rutonde ariko kitigeze kigira ugifatirwamo ni icyaha cy’iterabwoba n’ubwo polisi idahakana ko haba hari ababikora.

Umuyobozi wa Interpol mu Rwanda ACP Tonny Kuramba yavuze ko muri rusange ibintu byafashwe bifite agaciro ka miliyoni 78 bikaba bigaragaza ko uyu mukwabu ufite akamaro ari nayo mpamvu bizakomeza gukorwa.

Yagize ati “ ibyafashwe byose bifite agaciro ka miliyoni 78 n’ibihumbi 742 na 841 muri make uwo ni umusaruro wavuye mu mukwabu w’iminsi 2 kandi ni igikorwa kizakomeza kuko byatugaragarije ko igikorwa nk’iki ari ingirakamaro ku gihugu kandi ko ubufatanye hagati y’inzego zacu butanga umusaruro ufatika.”

Ku cyaha cyo gucuruza abantu polisi yafashe umukobwa w’umurundikazi wari ugiye gucuruzwa muri Uganda n’abandi bana 2 bo mu karere ka Gatsibo nabo bari bajyanywe muri Uganda.

Igikorwa cya Usalama kiba rimwe mu mwaka kikaba gihuza ibindi bihugu 13 by’Afurika y’Uburasirazuba n’ibindi 15 byo muri Afurika y’Uburengerazuba, Polisi y’u Rwanda ikaba yarafatanyije n’ibigo nka REG, REMA, na za minisiteri mu guta muri yombi abakekwaho ibyaha.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo