Minisitiri w’Intebe yahaye ubutumwa abanyarwanda bakiyita impunzi mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Anastase Murekezi yahamagariye abanyarwanda bose baba hanze y’u Rwanda bitwaza ko ari impunzi ko batahuka cyangwa se bakaguma muri ibyo bihugu batitwa impunzi kuko u Rwanda rufite umutekano usesuye.

Ibi Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabivuye mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi, umunsi wizihijwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yagaragaje ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abayikoze benshi bahungiye mu bihugu bitandukanye by’amahanga, ariko nyuma Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro ukomeye wo kubagarura mu gihugu ngo bafatanye n’abandi kubaka u Rwanda.

Yongeyeho ko n’ubwo hari abanyarwanda batahutse hakiri n’abandi bakiri mu mahanga bacyiyita impunzi. Gusa Minisitiri Murekezi yabahamagariye gutaha cyangwa se bakaguma muri ibyo bihugu batitwa impunzi ndetse ko mu mwaka 2017 sitati y’ubuhunzi izakurwaho burundu.

Yagize ati “ Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo gutahuka cyangwa se bakaguma mu bihugu byabakiriye ariko batitwa impunzi, nk’uko turi kwegereza gukuraho burundu sitati y’ubuhunzi, uyu munsi ubaye umwanya wo kongera gushimangira ko nta munyarwanda ukwiye kwitwa impunzi kugeza uyu munsi.”

Minisitiri w’Intebe Murekezi kandi yaremye agatima abarundi bahungiye mu Rwanda ababwira ko afite icyizere ko bazataha vuba mu gihe ibiganiro biri guhuza Leta y’u Burundi n’abatavuga rumwe na yo bigenze neza ndetse bafashishwe na Leta z’ibihugu bigize umuryango wa East Africa Community.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2015 abantu basaga miliyoni 5 barahunze harimo abarenga ibihumbi 80 b’abarundi baje mu Rwanda. Abanyarwanda na Leta y’u Rwanda bizeye ko abarundi bazasubira iwabo vuba nyuma y’ibiganiro twizeye ko bizagenda neza.”

Uhagarariye UNHCR mu Rwanda yashimiye u Rwanda uburyo bwagaragaje ubushake bwo gukuraho sitati y’ubuhunzi, aho nawe yashimangiye ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nta munyarwanda ku isi uzaba akitwa impunzi.

Yagize ati “Mu mwaka wa 2014 Minisitiri muri MIDIMAR na njye twatangiye gahunda yo gukuraho burundu sitati kuko abanyarwanda bahunze mbere y’1999 nta mpamvu n’imwe bafite yo kutagaruka mu Rwanda, nyuma y’ibiganiro byabaye hagati y’ibihugu byombi twemeje ko tariki ya 01 Mutarama 2018 sitati y’ubuhunzi izaba yakuwe ku banyarwanda baba mu mahanga.”

Abandi bafashe ijambo muri uyu muhango bagaragaje ko ikibazo cy’ubuhunzi gikwiye gucika ari uko hakemuwe igitera ubuhunzi.

Kuva mu 1994 abanyarwanda barenga miliyoni 3 bamaze gutahuka ariko hakaba hasigaye n’abandi bakiri mu bihugu bitandukanye ariko abenshi bakaba bari muri Kongo.

Muri uyu mwaka wa 2016 abanyarwanda 1935 ni bo bamaze gutahuka mu gihe abandi 7101 na bo basubiye mu bihugu byabo bavuye mu Rwanda aho bari bacumbikiwe.

U Rwanda kugeza ubu rucumbikiye impunzi z’abanyamahanga zigera ku bihumbi 162.254 barimo impunzi z’abanyekongo zigera ku bihumbi 182, abarundi barenga ibihumbi 78 ndetse n’abandi barenga 350 bakomoka mu bindi bihugu.


Impuguke zatanze ibitekerezo ku cyakuraho ubuhunzi


Abaterankunga batandukanye bafatanyije n’u Rwanda mu munsi mpuzamahanga w’impunzi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo