Maj Gen Musemakweli yasabye ingabo z’u Rwanda ziri i Bangui kwirinda icyahindanya isura y’u Rwanda

Ku itariki 16 Nzeri 2016, ni bwo umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Maj Gen Jacques Musemakweli yasoje uruzinduko rw’iminsi itanu yagiriye mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrika [Central African Republic (CAR)].

Muri uru ruzinduko, ku itariki 13 Nzeri 2016, Maj Gen Jacques Musemakweli yasuye umugaba mukuru wungirije w’Ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrica (MINUSCA) Maj Gen Sidiki D Traore bagirana ibiganiro.

Maj Gen Musemakweli kandi yanaganiriye n’abandi bayobozi b’ingabo n’aba polisi y’u Rwanda bari mu butumwa bwa MINUSCA.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, kuri uyu wa 16 Nzeri 2016, Maj Gen Musemakweli yahuye n’ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo ya gatatu (Rwabatt3 ) mu birindiro byazo biri i Bangui mu murwa mukuru wa Repubulika ya Centrafrica.

Mu kiganiro yagejeje kuri izo ngabo zihagarariye u Rwanda, Maj Gen Musemakweli yabasabye gukomeza kwitwara neza no kurangwa n’ubunyamwuga ndetse n’ikinyabupfura gisanzwe kiranga ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa MINUSCA maze abasaba gukomeza guhesha agaciro ibendera ry’u Rwanda no kugendera kure icyasiga isura mbi u Rwanda.

Maj Gen Musemakweli yaragize ati: "Nk’ingabo za RDF, tubasabye gukomeza mu cyerekezo murimo, mwirinda gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bishobora guhindanya isura nziza y’igihugu n’iyanyu bwite. Nkomeje mbasaba gukomeza kuzirikana ko nk’ingabo ziri mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye inshingano yanyu ya mbere ari ukurinda umutekano wa rubanda"

Nyuma y’izi mpanuro, ingabo ziri muri iyi batayo zakomeje kugirana na we ibiganiro maze bisozwa n’indirimbo n’imbyino nkuko bisanzwe mu muco w’ingabo za RDF.

Umugaba mukuru w’ingabo Maj Gen Musemakweli ntiyari wenyine kuko yari kumwe n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo Brig Gen Innocent Kabandana, Lt Col René Ngendahimana na Lt Col Emmanuel Ruzindana.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo