Leta ivuga iki ku muhanda wa Kicukiro usigaye uberamo impanuka zikomeye?

1

Umuhanda uva i Nyanza ya Kicukiro werekeza Kicukiro Centre na Sonatubes umaze igihe uvugwamo impanuka zikomeye ndetse zipfiramo abantu benshi, gusa Umujyi wa Kigali ukaba uvuga ko uteganya kuwukora neza mu bihe biri imbere kuko ari umuhanda mubi muri iki gihe.

Ibi byavuzwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016, mu kiganiro Polisi y’Igihugu yagiranye n’Abanyamakuru, habazwa iby’uyu muhanda wa Kicukiro ukomeje gutwara ubuzima bw’abantu.

Mu mezi abiri gusa, mu gihugu hose hamaze kugwa mu mpanuka abasaga 110, gusa mu karere ka Kicukiro hakaba haherutse kubera impanuka ebyiri zikomeye ndetse zaguyemo abantu benshi.

Iya mbere,ni impanuka ikomeye y’ikamyo yabuze feri ikagonga abantu 16, aho barindwi bahise bitaba Imana mu gihe icyenda bakomeretse bikomeye, nubwo hari abavugaga ko iyo mibare ishobora kuba yari mito ugereranyije n’ubukana bw’iyo mpanuka.

Muri Ukwakira kandi kuri uyu muhanda wa Kicukiro habereye indi mpanuka y’imodoka nini ya Gisirikare izwi nka ‘Tata’ yari itwaye abasirikare bagiye ku irondo maze batatu bayigwamo, abandi bagera kuri 21 bagakomereka.

Bamwe mu baba bari ahabereye izi mpanuka bakunda kuvuga ko ari ububi bw’umuhanda ugiye ari mutoya, ‘Dos d’âne’ zidafite ibimenyetso ndetse n’imiferege idatwikiriye.

JPEG - 44.9 kb
Iyi mpanuka nayo yari ikomeye cyane

Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi yavuze ko uyu muhanda uhangayikishije kuko ari umwe mu mihanda imanuka cyane mu mujyi wa Kigali, akaba ari ahantu hatuwe cyane ndetse uriho na gare y’imodoka.

CP Rumanzi yongeraho ko hari ibigenda bikorwa by’igihe gito nko gushyiramo ‘dos d’âne’ gushishikariza abantu gutwara imodoka bitonze no kwihutira gushyiramo utugabanyamuvuduko(Speed Governor) mu modoka ngo hirindwe impanuka zituruka ku makosa.

Dr Alphonse Nkurunziza ushinzwe imyubakire; imiturire no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera mu mujyi wa Kigali, yavuze ko muri gahunda z’igihe kirekire hari gahunda zo kwagura uwo muhanda ndetse no gushyiraho inzira zihariye z’abanyamaguru n’abanyamagare.

Yagize ati “Kuri gahunda z’umujyi ibyateganyijwe nuko hari gahunda yo kwagura uriya muhanda mu rwego rwo kurinda impanuka ndetse no kurinda ko ukoze impanuka yahungabanya abagenda ku ruhande.Ni gahunda zigenda zikorwa mu mujyi ariko bitavanyeho no kubahiriza amategeko”

JPEG - 123.2 kb
Dr Alphonse Nkurunziza ushinzwe imyubakire; imiturire no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera mu mugi wa Kigali

Nubwo atavuze neza igihe ibikorwa byo kwagura uyu muhanda bitazatinda kuko inyigo zirimo zikorwa ku buryo mu mwaka utaha wa 2017 inyigo ishobora kuzaba irangiye umuhanda ukaba washyirwa mu Ngengo y’Imari.

Uyu muhanda kandi ukaba ariwo uzajya uhuza umujyi wa Kigali n’ikibuga cy’Indege cya Bugesera, Stade ya Gahanda yadindiye niramuka isubukuwe ndetse n’inganda, amahoteri n’ibindi bigenda bikwirakwiza za Nyamata, Gahanga, Bugesera n’ahandi.

JPEG - 49 kb
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu umuhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi
Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Dr ukora mumujyi wa kigali??? Ko numva bitumvikana??? Akora nka consultant se??? Cyangwa ni umukozi usanzwe ... najye gukora ubushakashatsi wangu muri UR, ibyo abana barangije BA bazabikemura.

Tanga Igitekerezo