Kuki mudusaba kwitagatifuza abandi bagakomeza guca imitwe y’abantu? Turambiwe abantu...- Prof Dusingizemungu

12

Umuyobozi wa IBUKA Prof Dusingizemungu Jean Pierre yahamagaye bagenzi be bahagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 maze bavugira rimwe n’ijwi riri hejuru ko barambiwe impfu z’abacitse ku icumu zikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu.

Ibi bivuzwe nyuma y’uko mu Karere ka Gicumbi umugabo wacitse ku icumu witwaga Mugabo Theoneste yishwe aciwe umutwe ku wa 16 Kamena 2016, ubwo yari asanzwe mu nzu ye yabagamo.

Ubwo umuryango Dukundane ugizwe n’abize ndetse n’abakiga muri Groupe Scolaire Saint Andre wibukaga abishwe bakajugunywa mu mazi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, Prof Dusingizemungu uyobora IBUKA, yahise ahamagara bagenzi be bayobora imiryango y’abacitse ku icumu barimo Habonimana Charles uyobora GAERG, Mirindi Jean De Dieu uyobora AERG na Shimirwa Robert, umuhuzabikorwa wa Dukundane Family maze abasaba ko bamufasha kwamagana ibi bikorwa bikomeje kwibasira abacitse ku icumu.

Mu ijwi ryuje uburakari bwinshi, Prof Dusingizemungu yavuze ko we n’abo bafatanyije kuyobora imiryango y’abacitse ku icumu barambiwe abakomeje guca imitwe abarokotse Jenoside.

Yagize ati:”Kuki mudusaba kwitagatifuza, tukitagatifuza tukagira umutima mwiza tukigisha abanyarwanda, tukabavura abandi na bo bagakomeza guca imitwe y’abantu? Ibi bintu tubivugire hano, mwa bahungu mwe tubivuge ari n’abanyamakuru bumve. Turarambiwe, turambiwe aba bantu bafite mu mitwe yabo urupfu n’ingengabitekerezo zo kuzana urupfu, kuki bashaka kutuzirika ku rupfu kandi twe dushaka kujya mu buzima? Baratuzirikira iki ku rupfu?”


Prof Dusingizemungu na bagenzi be bayobora indi miryango y’abacitse ku icumu bamagana abahohotera abo bayobora.

Prof Dusingizemungu ariko yavuze ko aba bantu bagamije gutuma bahungabana ndetse bakaniyanga ariko ngo ntibazigera batazabikora.

Ati:”Ariko rero mbabwire baba bagira ngo badusaze duhungabane, twangane twiyange ariko dore nta byo tuzakora. Tubivuge twese turi hamwe namwe bayobozi b’imiryango y’abacitse ku icumu mu ntize uyu murindi twamagane icyo kintu……, turarambiwe, turarambiwe turarambiwe.”

Yakomeje avuga ko ubu bwicanyi ndetse n’ibindi bikorwa byose bikorerwa abacitse ku icumu ari ibimenyetso bigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiriho ku rwego rwo hejuru.

Uyu muyobozi wa IBUKA yaboneyeho avuga ko ingufu zo kurwanya ibi bikorwa zikwiye kwiyongera ariko bidaharirwa Leta gusa, ahubwo buri munyarwanda abigiramo uruhare.


Mugabo Theoneste yishwe aciwe umutwe mu Karere ka Gicumbi

Uretse uyu mugabo wo mu Karere ka Gicumbi waciwe ijosi ndetse n’abandi bacitse ku icumu bagiye bumvikana bishwe, mu bindi bikorwa bipfobya Jenoside byagaragaye uyu mwaka, harimo n’imva yacukuwe mu karere ka Nyamagabe ibintu byose bavuga ko bikwiye kwamaganirwa kure.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 12

  1. Biteye agahinda ariko nasabagako umuntu wese wafatiwe muricyo cyaha yahanwa byintangarugero kuburyo yabera abandi ikitegererezo mubihano. bitandukanye nibihano byabandi bagaragaza ko babitewe na polotiki yaririho, ubwose we yatanga iyihe mpanvu birababaje pe. kansabe abanyarwanda bakomeze kwihangana ibibizashira urwanda rube paradizo. turubemo twishimye

  2. ABACA IMITWE YABANDI NTIBAMAGANWE BOSE NTA VANGURA,DUHERE KUBACIYE IGIHANGA NYAKWIGENDERA RWISEREKA,NKEKA ARINABO BAGIKOMEJE UBWO BWICA!!

  3. Ni hahandi bakomeza kutwicira abacu niko turushaho gushikama kuko dukomeza gusobanukirwa abanzi nicyo bagamije,bwari burya ubu ntitugipfuye ngo dushire, Turagana aheza kandi nta numwe uzahindura imyumvire myiza dufite. GUSA AGATOKI KAMENYEREYE GUKOMBA GAHORA GAHINNYE?Ubwo twabimenye ni amahire.

  4. byose nkurubyiruko,turebe icyogukora,imbaragazacu tuzishyire mukurengera,nokurinda abatishoboye.turi imbaraga zigihugu,ese tukimariye iki? buriwese areba uruharerwe.abacu bishwe ntakirengera,abasigaye. dufite umukoro wo kubarinda.uducitse kubera uburangare bwacu tuba dutsizwe. murakoze niko byumva

  5. ariko ubundi ko ntaho ndumva ko umucikacumu yagerageje kwica uwamumariye abe?? nanubu ntibaranyurwa baracyashaka gukomeza kumena amaraso?? nonese koko dukomeze turebere abacu bacye twasigaranye bashira urusorongo?? oya turabirambiwe

  6. ibyo byose muvuga muba mutete uwapfuye yapfuye kandi ibibizashira ngo umuvura ijsho akarigukanurira, wa mutiza umuhoro akawugutemesha
    nibyo birikuba, ugira neza bati ni intege nke biraza gukemuka sha

  7. @Alexis ese ubwo ushatse kuvuga ik.ngo ababikora nababuriye ababo mu mahano badashobora kubiganiraho
    Twese ko batwiciye abacu haruwacitse kwicuma urumva yakoze amahano nkayo mudukorera ubanza ahubwo ufite ikibazo mumutwe ntaho utaniye nabo

  8. abacitse ku icumu hirya nohino bamerewe nabi kuko abenshi nubwo bubakiwe ariko barara badasinziriye kubera amabuye aterwa hejuru yamabati,twese tubyamaganire kure haba kumbuga no mumagambo aho turi hose,impfu twarazihaze ,abarokotse nabokororoka sabo gushira!!!!!

  9. 1 | 2

Tanga Igitekerezo