"Kuba nta sake yirukankana umushwi,umuntu mukuru agafata akana haba hari ikibazo" Min Fazil

3

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda Sheikh Musa Fazil Harerimana anenga abantu bakuru bafata abana ku ngufu

Minisitiri w’Umutekano mu Rwanda Sheikh Musa Fazil Harerimana avuga ko kugeza ubu mu Rwanda ibibazo by’impanuka zo mu muhanda, gufata abana ku ngufu ndetse no kurya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta ari byo bisa n’aho bifite umurindi kurusha ibindi byaha.

Ubwo kuri uyu wa 16 Kamena 2016, Polisi y’u Rwanda yizihizaga imyaka 16 imaze ishinzwe, Minisitiri w’umutekano mu Rwanda Sheikh Musa Fazil Harerimana yagaragaje ko yishimiye intambwe Polisi y’u Rwanda yateye cyane cyane mu byo gufatanya kwicungira umutekano bizwi nka "Community policing".

N’ubwo hari ibyishimirwa ariko, Minisitiri Harerimana yagaragaje ko hari ibikibangamiye umutekano w’abanyarwanda Polisi y’u Rwanda ikirwana na byo, ibi bikaba birimo impanuka zikomeje kubera mu mihanda zigahitana ubuzima bw’abantu batari bake.

Minisitiri Harerimana kandi yongeyeho ko ikindi gihangayikishije Polisi ari abagabo bagifata abana bato ku ngufu, ibintu avuga ko ababikora baba bataye ubwenge ndetse bakagera aho baburushwa n’amatungo.

Yagize ati “Icya kabiri ni abafata abana ku ngufu, abangiza abana. Ubona umuntu mukuru ajya gushaka umwana kandi tuvuga ngo umuntu agira ubwenge kurusha itungo, nta sake yirukankana umushwi, ariko ukumva ngo umuntu mukuru yafashe akana, ukavuga uti hari ikibazo. Hari ikibazo cy’imitekerereze, hari ikibazo cy’ubwenge .”

Si ibi gusa Minisitiri Fazil abona Polisi y’igihugu ihanganye na byo kuko ngo hari n’abayobozi yita ab’inda nini bafata umutungo wa rubanda bagashaka kuwuvanga n’uwabo.

Yagize ati “Ikindi rero ni abaragizwa ibya rubanda bakabifata nabi. Kuba abantu bahembwa n’abaturage , noneho ugahitamo ukiyongereraho n’ibindi bataguhaye ahubwo ukajya kubasahura, iyo ni inda nini kandi inda nini yoretse iki gihugu.”

N’ubwo Polisi ihanganye n’abashaka gusahura umutungo w’abanyarwanda, na yo ubwayo si shyashya kuko ishami ry’umuryango mpuzamahanga ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda (transparency International Rwanda) mu mwaka wa 2015 ryagaragaje ko ari rwo rwego ruza ku isonga mu kurya ruswa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo