Koreya ya Ruguru yongeye gutigisa Ubuyapani irasa ikindi gisasu kiyica hejuru

3

Korea ya Ruguru yongeye gutera ikindi gisasu cya kirimbuzi cyaciye hejuru y’Ubuyapani cyongereye uburakari mu karere ibi bihugu biherereyemo nyuma y’ikindi bateye mu byumwru bibiri bishize.

Iki gisasu cyagenze ibirometero 770 mu bugejuru ndetse kigenda intera ingana n’ibirometero 3700 mbere y’uko kigwa mu kirwa cya Hokkaido nk’uko byatangajwe n’ingabo za Korea ya Ruguru.

Iki gisasu ngo cyari gikomeye ugereranyije n’icyo Koreya ya Ruguru iherutse gucisha hejuru y’Ubuyapani nanone mu kwezi gushize.

Shinzo Abe Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani yavuze ko itazakomeza kwihanganira ubushotoranyi bukomeye bwa Korea ya Ruguru ikomeje gukora ibikorwa bibashyira mu kaga.

Koreya ya Ruguru yarashe iki gisasu nyuma y’iminsi micyeya umuryango w’abibumbye uyifatiye ibihano, umunyamabanga wa leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Rex Tillerson yamaganye ibi bikorwa Korea ya Ruguru yongeye gukora.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo