RDC: Igisirikare cya Leta kishe abarwanyi ba FDLR

Bamwe mu ngabo z’igisirikare cya Congo

Ingabo z’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bishe abarwanyi b’inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bafata abakiri bazima ndetse babambura intwaro.

Kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016 ingabo z’igisirikare cya Congo zagabye igitero ku nyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bica bane, bafata babiri bakiri bazima ndetse babambura imbunda eshanu.

Amakuru dukesha RadiOkapi aravuga ko hatangiye kugabwa igitero nyuma y’aho ku wa Gatandatu hatawe muri yombi umusore w’umucuruzi ukekwaho gukorana bya hafi na FDRL.

Aya makuru yatanzwe n’abaturage bo mu gace ka Kiwanja bituma ingabo za Kongo zijya aho uyu musore yari atuye bahasanga umwe mu barwanyi ba FDLR.

Uyu musore yemeye ko akorana na FDLR ndetse akaba ajya abacumbikira rimwe na rimwe mu gihe bari gutata amakuru mu gace ka Rutshuru.

Nyuma y’uko hafashwe umwe mu nyeshyamba za FDLR, uyu musore yategeswe kujya kwerekana aho abandi baherereye aha akaba ari naho ingabo za Congo ziciye abarwanyi ba FDLR .

Kuri ubu, uyu musore ushinjwa gukorana na FDLR afungiye kuri gereza ya Nyongera mu gace ka Kiwanja.

Muri Kamena kandi FARDC yari yasenye bimwe mu birindiro bya FDLR byabarizwaga mu gace ka Kazaroho i Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo