Kwamamaza

UMUTEKANO

DRC: Abaturage babyukiye mu myigaragambyo basaba Kabila kurekura ubutegetsi

Yanditswe

kuya

na

Mugemanyi Jean Paul
DRC: Abaturage babyukiye mu myigaragambyo basaba Kabila kurekura ubutegetsi

Mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mujyi wa Kinshasa mu ntara za Ngaba na Yolo, abaturage babyukiye mu myigaragambyo batwika amamodoka ndetse bafunga n’imwe mu mihanda yo muri uyu mujyi.

Aba baturage ngo bakoze ibi nyuma y’uko Polisi y’iki gihugu yari ibasabye kutijandika mu myigaragambyo yamagana Perezida Joseph Kabila bamusaba kurekura ubutegetsi ubwo azaba asoje manda ye ya 2 mu kwezi k’Ukuboza tariki 20 uyu mwaka.

Ibiro ntaramakuru Reuters biravuga ko abatangabuhamya bavuze ko polisi yagombye kurasa amasasu mu kirere kugira ngo itatanye abaturage bigaragambyaga.

Abatavuga rumwe na Leta bafite ubwoba ko Perezida Kabila ashaka gutinza amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe m’ Ugushyingo agamije kugundira ubutegetsi, nyamara abayobozi ba komisiyo y’amatora bakavuga ko amatora ashobora gukererezwa n’ibibazo byo kuba nta bushobozi bwo kuyategura neza.

Bavuga ko itegeko nshinga rimusaba kurekura ubutegetsi nyuma ya manda ze ebyiri zemewe n’amategeko.

Kuva igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyabona ubwigenge mu myaka 45 ishize, nta na rimwe cyari cyagira ihererekanya ry’ubutegetsi rinyuze mu ituze.

Perezida Kabila yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2001 Nyuma y’aho ise yari amaze kwicwa, kuri ubu amaze kuyobora manda 2 yemererwa n’itegeko nshinga ariko arashinjwa gutinza amatora nkana agamije kugundira ubutegetsi.

IBITEKEREZO

  1. Gusa Amaboko Afashye Ingoma Ntarekura. Gusa Bibaye Nki Byo Kwa Peter Nkurunziza(buja). We Itegeko Nshinga Ntirimwemerera Kugundira Kungoma.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza