Kwamamaza

UMUTEKANO

Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba bapfumuye amazu

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Kirehe: Bane bafunzwe bazira kwiba bapfumuye amazu

Abagabo bane bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe, mu karere ka Kirehe nyuma yo kubafatana ibintu bacyekwaho kwiba mu ngo z’abantu ahantu hatandukanye.

Abakurikiranyweho iki cyaha ni Kilmany, Muyonga Abdoul, Uwokwizerwa Eric na Ndayisenga Emile.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) James Rutaremara yavuze ko bafatanwe matela imwe, mudasobwa igendanwa imwe, igare, intebe zirindwi, imikeka ibiri, n’imisego ibiri.

Yavuze ko ibyo bintu byasanzwe mu nzu bari bakodesheje iri mu kagari ka Ruhanga, ho mu murenge wa Kigina.

Yongeyeho ko bimwe muri ibyo bintu bibye bapfumuye amazu byarimo byashubijwe ba nyirabyo ndetse agashimira abaturage ku bufatanye bwabo mu kurwanya ibyaha.

SP Rutaremara yagize ati:"Ifatwa ry’abo ryaturutse ku makuru twahawe n’abaturage. Turabibashimira. Ibi bigaragaza ko basobanukiwe akamaro ko gutanga amakuru ku gihe."

Yakomeje agira ati:"gutangira amakuru ku gihe bituma ibyaha bikumirwa. Bituma kandi ababikoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora bafatwa vuba. Ubujura budindiza iterambere muri rusange. Ababufatirwamo biganjemo urubyiruko. Ababyeyi bakwiye kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo babarinde gukora ibyaha muri rusange."

SP Rutaremara yagiriye abantu inama yo kudafumbata amaboko ahubwo bagakora ibyemewe n’amategeko kugira ngo biteze imbere aho gutega amaramuko ku kwiba cyangwa ku bindi bikorwa binyuranije n’amategeko.

Yasabye abatuye muri aka karere gukora neza amarondo no kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko.

Aba uko ari bane nibahamwa n’icyaha bazahabwa igihano cy’igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri enye (4) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 301 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza