Kwamamaza

UMUTEKANO

Kirehe: Bagiye gusaka ibishyimbo iwe, bahavumbura umurambo utabye mu nzu

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Kirehe: Bagiye gusaka ibishyimbo iwe, bahavumbura umurambo utabye mu nzu

Umurambo w’umugabo witwa Nkeshumugabo Janvier wari umaze ibyumweru bitatu yarabuze wasanzwe utabwe mu nzu y’umuturanyi we ubwo yari ari gusakwa ibishyimbo byibwe bikaba bikekwa ko yamwishe afatanyije n’umugore wa nyakwigendera witwa Ntakobatagize Violette.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe, uyu nyakwigendera wari ufite imyaka 31 y’amavuko ngo yari amaze ibyumweru bitatu yaraburiwe irengero ndetse ngo yahoraga afitanye amakimbirane n’umugore we Ntakobatagize Violette na we ukekwaho kugira uruhare muri ubu bwicanyi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kigarama Muhire Frolibert yatangarije Kigali Today ko umugore wa nyakwigendera yasabye umugabo we wari waramuhunze ko yagaruka mu rugo nyuma amujyana kwa Nsengimana Jean de Dieu aho baje kumusindisha mbere y’uko bamwica.

Yagize ati “ni umugore we Ntakobatagize wamugambaniye afatanyije n’umuturanyi we Nsengimana Jean de Dieu, bamwicira mu nzu y’uwo mugabo (Nsengimana)”

Nk’umuyobozi w’Umurenge wa Kigarama Muhire frolibert akomeza avuga ko icyatumye babona umurambo wa nyakwigendera, ari uko bari bagiye gusaka Nsengimana Jean de Dieu wakekwagaho kwiba ibishyimbo bakumva umunuko mu nzu bamubaza ibyo ari byo akababwira ko ari ihene yatabye mu nzu ariko bacukura bagasanga ari umurambo wa Nkeshumugabo.

Nsengimana Jean de Dieu na Ntakobatagize bahise batabwa muri yombi bajyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Kigarama.

Umugore wa Nyakwigendera yemera ko yafatanyije na Nsengimana kwiyicira umugabo ndetse ko yari yamwemereye amafaranga ibihumbi 100 ngo amwice.

Nkeshumugabo ngo yahoraga mu makimbirane n’umugore we dore ko ngo umugore we yamucaga inyuma ndetse akabyarana n’abandi bagabo.

IBITEKEREZO

  • m.niyogushimwa Yanditse:

    matubihirije kuba na foto mwashyizeho

  • turinayo gilbert Yanditse:

    iyo nta mafoto nta enteresant biba bifite mugerageze gusa ni byiza .

  • er Yanditse:

    Ariko mwagiye mugerageza kugaragaza byibura udufoto ko dukunda iki kinyamakuru

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza