Kwamamaza

UMUTEKANO

Kirehe: Babiri bafungiwe gufatanwa ibiyobyabwenge

Yanditswe

kuya

na

Editor
Kirehe: Babiri bafungiwe gufatanwa ibiyobyabwenge

Abantu babiri bafatanywe ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu mukwabo wakozwe mu karere ka Kirehe, mu Ntara y’i Burasirazuba ku itariki ya 12 Ukwakira 2016.

Abafashwe bafatanywe litiro 20 za Kanyanga , aho batuye mu kagari ka Cyunuzi, umurenge wa Gatore ho mu karere ka Kirehe , bafatirwa mu mukwabu wahakorewe na Polisi ikorera muri ako gace, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi,yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye abafunzwe bafatwa ndetse n’ibyo basanganywe.

Yagize ati,"Ibiyobyabwenge ni bibi kuko biteza ubukene mu miryango kuko uwabinyoye adakora, ahubwo apfusha ubusa ibyakabaye biteza umuryango imbere.

IP Kayigi yavuze ko bimwe mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo, biterwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.

Yakanguriye abaturage kutanywa, kudakwirakwiza no kutagurisha ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.

Mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594, ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza