Kigali :Umuturage yasanzwe mu nzu aterwa ibyuma

1

Mu murenge wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali umusore w’imyaka 25 yasanzwe mu nzu ateragurwa ibyuma, ubu akaba yajyanywe mu bitaro bya CHUK kwitabwaho n’abaganga.

Dukuzmuremyi Valens w’imyaka 25 wari utuye mu murenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo mu mudugudu wa Kamenge yatewe ibyuma asanzwe mu nzu ye aho asanzwe aba.

N’ubwo amakuru yari yavuzwe ko uyu musore yapfuye, umuyobozi w’uyu murenge wa Kigali Rutubuka Emmanuel we arabihakana avuga ko yakomerekejwe akaba yajyanwe mu bitaro bya CHUK.

Ati:”Ni umuntu waje gusangwa mu nzu koko bamuteye ibyuma ariko abaturage bakavuga ko yari yiriwe anywa asangira n’abandi bashobore kuba ari amakimbirane bagiranye hanyuma bakaza kumukurikirana bakamutera ibyuma.”

Uyu muyobozi avuga ko hari abamaze gufatwa ngo bakorweho iperereza ati "Hari babiri bafashwe bakekwa kuko abaturage bavuga ko bari basanzwe bafitanye amakimbirane nawe bari rero kuri sitasiyo ya polisi ya Kigali kugirango hakorwe iperereza.”

Uyu muyobozi avuga ko atari ikibazo cy’utubari cyateye uru rugomo ahubwo ngo uyu muturage yasanzwe mu nzu ye .

Ati "Ntabwo aho byabereye ari mu kabari kuko bamusanze mu nzu iwe, ni ukuvuga ngo umutekano wari umeze neza nta kibazo cyari gihari ubwo rero icyo dukomeza ni ugukaza umutekano ndetse n’irondo ryacu.”

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo