Kigali: Babiri batwaraga imodoka basinze, bateje impanuka bariruka umwe acakirwa n’abaturage

3

Aha ni ho imodoka yagongeye ipoto y’amashanyarazi igwira umugenzi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa wagatanu tariki 26 Kanama 2016, abagabo babiri bari batwaye ivatiri bigaragara ko bari basinze bagonze ipoto yari imanitseho itara ryo ku muhanda rigwira umugenzi ajyanwa kwa muganga ari intere naho umwe mu batwaraga iyo modoka ahita yiruka.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu ma saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa gatanu, ikaba yabereye mu muhanda wegereye ahazwi nko kuri Controle Techinique.

Ababonye iyi mpanuka iba bavuze ko byatewe n’umuvuduko mwishi iyi modoka yari ifite dore ko n’uwari uyitwaye ndetse n’uwo bari kumwe byagaragaraga ko basinze.

Iyi mpanuka ikimara kuba abari hafi aho bahuruye bahita bafata uwari utwaye imodoka mu gihe uwo bari bari kumwe we yahise akizwa n’amaguru akabacika.

Uwakomerekeye muri iyi mpanuka yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda giteganya ko umuntu wese utwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha ahanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi 150.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo