Kigali:Yafashwe yiyita umupolisi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda

5

Polisi y’u Rwanda yafashe umuntu wari umaze igihe arya amafaranga y’abaturage yiyita umupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, akaba yarababeshyaga ko yabafasha kwandikisha impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihe bamuhaye amafaranga runaka.

Yafashwe tariki ya 27 Kanama 2016 nyuma y’uko hari bamwe mu baturage batanze ibirego byabo kuri Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, ko batwawe amafaranga muri ubu buryo.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yagize ati ”Yiyitaga umupolisi ukorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, noneho akajya ahamagara abantu ababwira ko Polisi yagabanyije amafaranga ku bantu batsindiye impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bifuza kuzandikisha bifashishije uburyo busigaye bukoreshwa bwitwa Irembo”.

Uyu mutekamutwe ngo yabeshyaga abantu, aho yababwiraga ko kuba afite ibyo akora muri polisi, byatuma abafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga ku buryo bworoshye.

CIP Kabanda yakomeje avuga ko uwo mugabo yatse abantu batatu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 35 buri wese, kugira ngo abafashe kwandikisha impushya zabo za burundu zo gutwara ibinyabiziga babinyujije kuri serivisi z’Irembo.

Aba bantu yatekeye umutwe bari bariganye mu mashuri, ku buryo bari baziranye, bityo bikaba byaramworoheraga kubumvisha ko hari ibyo yabafasha. Ubwo bamaraga kuyamuha yabahaga imibare (codes) itari iy’ukuri, hanyuma mu gihe barimo gusaba serivisi zo kwandikisha impushya zabo batsindiye babinyujije ku rubuga Irembo bagasanga bidashoboka.

Nyuma yo kuvumbura ko amafaranga yabo yariwe, bahise biyambaza Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, maze nayo bidatinze ihita ifata uwo ukekwa, ubu akaba afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, mu gihe iperereza rigikomeje.

CIP Kabanda yagize ati:” Polisi y’u Rwanda ntikoresha abatekamutwe cyangwa se ibisambo nk’uyu wafashwe cyangwa abandi. Serivisi yose umuntu akeneye arayihabwa kandi akayibona ku giti cye nta kunyura ku muntu runaka, kandi n’amafaranga yo kwandikisha uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga ntiyigeze ahinduka ngo ave ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda”.

Yasabye abaturage gukomeza kujya batanga amakuru igihe cyose babonye umuntu witegura gukora ibyaha bitandukanye kugira ngo habeho kuburizamo no gufata abo banyabyaha banyuranye.

Uyu mugabo icyaha nikimuhama, ibihano yahabwa bikubiye mu ngingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cyu Rwanda, aho igira iti:” Umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)”.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 5

  1. Nitegereje neza ndabona imbere ye hari undi mu police ese nawe yafunzwe cg hafunzwe uriya wenyine?ese bakoranaga ataziko ari umu police?cyangwa nawe ni mugenzi we wiyitirira akazi?
    nahanwe hatazagira nundi ubigerageza,murakoze.

  2. Nitegereje neza ndabona imbere ye hari undi mu police ese nawe yafunzwe cg hafunzwe uriya wenyine?ese bakoranaga ataziko ari umu police?cyangwa nawe ni mugenzi we wiyitirira akazi?
    nahanwe hatazagira nundi ubigerageza,murakoze.

Tanga Igitekerezo