Kwamamaza

UMUTEKANO

Kigali: Yafatanywe ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi byibwe, atorokana n’umuryango we

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Kigali: Yafatanywe ibikoresho by’amazi n’amashanyarazi byibwe, atorokana n’umuryango we

Mu nzu yakodeshwaga n’umugabo witwa Mugisha Jean Pierre hasanzwe ibikoresho by’amazi bingana n’ibiro 194 n’iby’amashyanyarazi bigera kuri toni n’ibiro 115 bivugwa ko yaguze n’abagiye babyiba hirya no hino mu gihugu.

Ibi bikoresho bitandukanye byafashwe ku mugoroba wo kuri uyu Kabiri tariki 08 Ugushyingo 2016 mu kagari ka Rwampara mu murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Iyi nzu iri mu rugo rwa Nsengiyumva Ibrahim ariko ikaba yakodeshwaga na Mugisha Jean Pierre ukurikiranyweho kugura ibi byuma n’abajura babyiba hirya no hino. Mugisha yahise atorokana n’umuryango we kuri ubu akaba ataratabwa muri yombi.

Havuguziga Charles, umuyobozi w’umurenge wa Nyarugenge nawe yemeje ko nta kabuza ibi bikoresho byaguzwe na Mugisha mu buryo bw’ubujura avuga ko bibangamiye umutekano w’abaturage ndetse anabyita umuco mubi.

Havuguziga yagize ati: " ibi ni ikibazo gikomeye kuko ni ukwangiza ibikorwa remezo Leta iba yashyizeho, icya kabiri ni uko hari imbaraga z’abaturage baba bashyizemo nk’abigurira insinga nk’izingizi zijyana amashanyarazi mu ngo zabo hanyuma abantu bakaza bakazica bakaza kubigurisha, uyu ni umuco mubi wo kwangiza ibikorwa remezo ndetse ni no guteza umutekano muke"

Birakekwa ko uyu mugabo yaba afite isoko rwihishwa ajyanamo ibi bikoresho dore ko abaturage batangaza ko yaguraga ikilo kimwe ku mafaranga ibihumbi bitatu (3,000 Frw) akakigurisha ibihumbi birindwi (7,000 Frw)

Ibi bikoresho byafashwe ubwo ubuyobozi bwari buri mu gikorwa cyo gushakisha insinga z’umuriro zibwe mu Kagari ka Biryogo maze abaturage batanga amakuru ko bakeka ko zaba zaraguzwe n’uyu mugabo.

Uyu mugabo ngo akimenya ko abayobozi baje kumusaka yahise atoroka ndetse anatorokana n’abagize umuryango we bose asiga afunze.

Nyuma ny’iri nzu yazanye urufunguzo bafunguye basanga inzu yuzuyemo ibikoresho byiganjemo iby’amashanyarazi ndetse n’ibindi bike bikoreshwa mu gukwirakwiza amazi bikaba byose hamwe bingana na toni imwe n’ibiro 309 (1,309 kg).

Inzego z’umutekano mu murenge wa Nyarugenge ku bufatanye na Polisi zikomeje gushakisha Mugisha Jean Pierre kugirango akurikiranweho icyaha.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza