Kigali: Kwasiteri ikoze impanuka abari bayirimo hafi ya bose bahasiga ubuzima

18

Imodoka ya Kwasiteri (coaster) yavaga mu majyaruguru ikoze impanuka imanuka ijya ku giti cy’inyoni ihitana imbaga y’abantu bari bayirimo.

Iyi modoka ya sosiyete itwara abagenzi ya Kigali Safari yamanukaga mu makorosi ya Shyorongi ihirima mu kabande.

Abaturage babonye iyi mpanuka iba bavuga ko umuntu umwe ariwe ushobora kuba yarokotse mu gihe abantu 15 aribo bamaze kuboneka bapfuye harimo abana bato 2 nk’uko polisi y’igihugu ishami ryo mu muhanda rimaze kubitangaza gusa ntiharamenyakana umubare nyawo w’abantu bari bari muri iyi kwasiteri.

CIP Kabanda Emmanuel umuvugizi wa Police y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangarije Makuruki ko ubutabazi bugikomeje ngo bakusanye amakuru yose ajyanye n’iyi mpanuka.

Amakuru atugeraho kandi avuga ko ubutabazi bwabanje kugorana ngo kuko kubona inzira igera mu kabande aho iyi modoka yahirimye na byo byabanje kugorana gusa ubu polisi n’igisirikare ndetse n’izindi nzego z’ubuyobozi baracyakora ubutabazi.


Abantu barebaga imodoka mu kabanda aho yaguye


Imodoka yashwanyaguritse cyane

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 18

  1. Twihanganishije iyo miryango yaburiye ababo muriyo mpanuka . Imana ibakire mubayo ,iyo mpanuka yabaye twe twarimbere yabo tuva ikigali bo bava mumajyaruguru tujya gisenyi habuze gato nitwe abayaragonze , bongere speed governor mumamodoka

  2. Imana yakire abayiguyemo.ariko iyo modoka nta speed govern yari fite? kuko nyirabayazana numuvuduko ukabije byo.

  3. Andika Igitekerezo Hano Twihanganishije imiryango yabuze abantu bayo Imana ibakomeze mwisi duhura nabyinshi bibabaje

  4. 1 | 2

Tanga Igitekerezo