Kigali: Impanuka y’imodoka ya RDF yahitanye abasirikare batatu, 21 barakomereka

29

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2016, imodoka y’ikamyo itwara ingabo z’U Rwanda yakoreye impanuka mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye ihitana abasirikare batatu ikomeretsa abandi 21.

Iyi modoka yaturukaga i Nyanza ya Kicukiro yerekeza Kicukiro Centre irenga umuhanda iribirindura abasirikare batatu bahita bahasiga ubuzima abandi 21 barakomereka nkuko umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt. Col Rene Ngendahimana yabitangaje.

Lit Col Ngendahimana yagize ati :" Hari saa cyenda hagana saa cyenda n’igice bajyaga ku kazi bari mu modoka yabo y’ikamyo isanzwe ibatwara, barenze gatoya i Nyanza umanuka ujya Kicukiro imodoka iza gucika feri umushoferi ananirwa kuyiyobora ubwo yayigaruraga igwa mu mukoki, abasirikare batatu bitabye Imana abandi 21 na bo barakomereka"

Yavuze ko abakomeretse cyane ari batandatu na ho abandi ngo ni ibikomere byoroheje.

Yavuze ko ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ikibazo nyamukuru cyateye iyi modoka gucika feri kuko yavuze ko bitatewe n’umuvuduko ukabije..

Imibiri y’abitabye Imana yajyanwe mu bitaro bya gisirikare i Kanombe ndetse n’abasirikare bakomerekeye muri iyi mpanuka bakaba barimo kuvurirwa muri ibi bitaro.

Umwe mu bamotari bagize uruhare mu gikorwa cy’Ubutabazi yadutangarije ko yahageze mbere hari abari bari gutaka cyane ibyuma by’imodoka byari byatsikamiye kubw’amahirwe ariko ngo ubutabazi bwahise buboneka nyuma gato.

Uyu mugabo yavuze ko umushoferi wari uyitwaye yari agiye kugonga imodoka ya ‘Royale’ ariko amera nkuyikwepa aho benshi baketse ko kwari ukwanga kuba yagongana na yo hagapfa benshi bigatuma akatisha iyo yatwaraga bikayiviramo kurenga umuhanda.


Imodoka yakoze impanuka yangiritse cyane


Polisi yahise isukura umuhanda wabereyemo impanuka


Aha niho imodoka yari itwaye abasirikare yaguye


Abantu batewe ubwoba n’iyi mpanuka

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 29

  1. Andika Igitekerezo Hano

    Nyagasani turakwingize uhe abana bawe iruhuko ridashira

    maze nababuze ababo ubahe ukwihangana
    kuko mubuziwa bibaho

    gusa turababaye cyane

  2. manawe ndababayepe imanaibakiremubayo kandi abakomeretsebakomezekwihangana ababuzeababo bakomezekwihangana imanaiakire mubayo tuzahoratubibuka

  3. 1 | 2 | 3

Tanga Igitekerezo