Kigali: Super market yafashwe n’inkongi y’umuriro [AMAFOTO]

3

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Nyakanga 2016, iduka rizwi nka Sahani Supermarket Ltd ry’uwitwa Usengimana Eustache, riherereye mu nyubako y’ubucuruzi ibarizwamo Civitas Hotel ku Gisimenti I Remera ryafashwe n’inkongi y’umuriro maze ibyarimo hafi ya byose birangirika bikomeye.

Bamwe mu baganiriye na Makuruki.rw bari bahari ubwo iyi nkongi y’umuriro yafataga iyi supermarket, batubwiye ko byatangiye ahagana mu masaha ya saa 6h 30 z’igitondo babona umwotsi mwinshi ucuncumuka muri iyi nyubako, maze ngo bahita batabaza abashinzwe umutekano.

Umukozi w’iyi Super Market witwa Germaine Manirarora aganira na Makuruki.rw yadutangarije ko bamuhamagaye agiye koga bamubwira ko inzu yabo iri gushya, maze ngo ahita aza yiruka asanga inzu yuzuye umwotsi mwinshi byatumye ahita arwana no gusohora agasanduku babikagamo amafaranga.

Abaturage bari bahari ubwo iyi nyubako yashyaga ndetse n’umwe mu bakozi bo muri iyi Super market batubwiye ko bakeka ko iyi nkongi y’umuriro yaba yatewe n’insinga za Firigo zaba zitari zicometse neza maze zigakoranaho bigatuma biteza iyi nsanganya.

Ikigaragarira amaso ni uko ibyinshi mu bicuruzwa byari muri iri duka byangiritse bikomeye cyokora hari bimwe mu bikoresho byabashje kurokorwa.

Umukozi w’iyi Super Market yadutangarije ko bari bamaze amezi atatu baguze iyi Super market (yari isanzwe ikorerwamo), aho yatubwiye ko agereranyije n’ibicuruzwa bongeyemo ngo ibicuruzwa byarimo bifite agaciro ka Miliyoni 105 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa yadutangarije ko iduka ryabo ryari mu bwishingizi, bityo ngo bakaba bafite icyizere cy’uko ibicuruzwa byabo byangiritse bazabyishyurwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Celestin Twahirwa aganira na Makuruki.rw, yatubwiye ko iyi nkongi ishobora kuba yatuturse ku muriro w’amashanyarazi, aho ngo bishobora kuba byatewe n’uko hari ibikoresho byinshi byaba byari bicometse bikaba byaba ari byo byateye iyi nkongi.

Yagize ati: “Ntabwo amakuru tuba dufite bikimara kuba aba ahagije kuba twavuga icyayiteye, ariko ikigaragara yakomotse ku mashanyarazi, urebye aho umuriro waturutse, urebye uko bawukurikiranye n’abawujimije, byaturutse ku mashanyarazi. Ibikekwa ni uko abantu baba bacometse ibyuma byinshi ku muriro, ugasanga havukamo gutwika amatsinga.”

ACP Twahirwa yasabye abantu batandukanye bafite ibikorwa binyuranye kwirinda ibintu byose bishobora guteza inkongi y’umuriro cyane ngo birinda gusiga bacometse ku muriro ibyuma mu gihe baba badahari.

Yagze ati: “Duhora tubivuga, ariko reka twongere tubivuge, turabasaba ko abantu bamenya gukoresha neza amashanyarazi bakirinda ibyateza impanuka n’izindi zishingiye ku nkongi y’umuriro. Icya mbere nta bintu bikwiye gucomekwa ku muriro igihe nta muntu ubikurikirana, bimwe abantu bacomeka za firigo, cuisiniere, bagacomeka amapasi, bagasiga bicometse nta muntu uhari ubikurikirana, abantu rero bakwiye kwirinda gukoresha nabi ibikoresho by’amashanyarazi.”

ACP Twahirwa kandi yibukije abantu bose kujya bakoresha abakozi bakora iby’amashanyarazi babifitiye ubushobozi, birinda gukoresha abo babonye bose ngo ni uko bambaye amasarubeti kandi ngo bakwiye kujya bakurikirana neza ko insinga zakoreshejwe zijyanye n’ubushobozi bw’ibikoresho byabo kugira ngo hirindwe impanuka ziterwa n’umuriro w’amashanyarazi.

Iyi nkongi ibaye nyuma y’iminsi mike Hotel Chez Lando nayo iherereye I Remera ku Gisimenti hegeranye n’iyi nyubako yahiye uyu munsi, ifashwe n’inkongi y’umuriro, polisi yihutira gutabara ibasha kuyihagarika nta byinshi byangiritse.


Byabaye ngombwa ko hitabazwa indi modoka izimya umuriro


Ibicuruzwa byahiye ku buryo bukomeye


Ibikoresho bitandukanye birimo na Firigo byahiye nabyo


Polisi yatabaye ibasha kuzimya umuriro


Bimwe mu bicuruzwa byabashije kurokorwa


Bimwe mu byarokowe byashyizwe mu modoka barabijyana


Farumasi yegeranye n’iri duka yo ntiyigeze ifatwa n’umuriro

Amafoto: Jean Louis UWISHYAKA

MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. police nitabarevuba irebekoharicyoyaremiramo.bahamagare ewasa ikore umuriro ntuzongere guteza ikibazo.ariko kucyi inkonjyi zirikwibasira ahohantu?

Tanga Igitekerezo