Kigali:Abantu bane baguye mu mpanuka y’imodoka

Abantu bane barimo abana b’abanyeshuri batatu baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagali ka Gasanze, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo.

Iyi modoka yari yikoreye itaka yagonze abana bari bavuye ku ishuri ubwo yageragezaga kubakatira irenga umuhanda irabahitana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri.

Umushoferi yakomeretse ahita ajyanwa kwa muganga, agezeyo ahita yitaba Imana.

Iyi modoka yanagonze inzu y’umuturage kubw’amahirwe mu nzu nta muntu wari urimo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo