Kigali:Abana batatu b’inzererezi batwitswe n’abataramenyekana, babiri barapfa

Abana bikekwa ko ari inzererzi basanzwe batwitswe mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, hafi y’inyubako nshya azwi nka CHIC, ahahoze ETO Muhima, babiri muri bo bahita bitaba Imana.

Abo bana bagaragaraye mu muferege (rigole) mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu batwitswe .

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Makuruki, Kayisime Nzaramba, Meya w’Akarere ka Nyarugenge yemeje aya makuru avuga ko iperereza rigikomeza.

Yagize ati “Ayo makuru niyo. Nahageze ariko ntabwo turamenya niba batwitswe aribo biturutseho cyangwa niba ari urugomo.Iperereza riracyakorwa.”

Polisi yatangaje ko amazina y’abo bana bapfuye ataramenyekana.

Biravugwa ko abo bana abashobora kuba batwitswe n’abanyerondo mu masaha y’igicuku kuri uyu wa Kane.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo