Kwamamaza

UMUTEKANO

Kigali: Abajura bitwaje intwaro bateye SACCO, bica umuzamu

Yanditswe

kuya

na

Arsene Muvunyi
Kigali: Abajura bitwaje intwaro bateye SACCO, bica umuzamu

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 rishyira kuwa 20 Nyakanga 2016 abajura bateye koperative umurenge SACCO yo mu murenge wa Kigali yitwa "Kigali Solidarity Vision" bica umwe mu bazamu undi baramukomeretsa ariko ntibabasha kwiba amafaranga.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali Spt Emmanuel Hitayezu yabitangarije Makuruki.rw ngo abajura bateye iyi SACCO ahagana mu masaha ya saa saba z’igicuku cyo kuri uyu wa 20 Nyakanga 2016.

Spt Emmanuel Hitayezu yakomeje avuga ko abo bajura bari bitwaje intwaro za gakondo bishe umwe mu bazamu bari aho witwa Nsengiyumva Kasimu na ho uwakomeretse yitwa Uwimana Jean Claude kuri ubu uri kuvurirwa mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK).

Yongeyeho ko aba bajura bagerageje kwinjira aho amafaranga yari abitse ariko bikabananira kuko bari bafite ibikoresho bitari bibashije kuhasenya.

Yagize ati: “bari abajura basanzwe, bari bafite ibikoresho bisanzwe byo gusenya, bashatse kwinjira birabananira baragenda.”

Irondo ryo muri uyu Murenge ryahageze nyuma y’uko aba bajura bagenda ari na ryo ryatabaje Polisi.

Umurambo w’uwishwe wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru.

Kugeza ubu nta muntu ukekwaho ubu bujura urafatwa gusa polisi iracyakora iperereza ngo hamenyekane abari inyuma y’ubu bujura.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza