Kwamamaza

UMUTEKANO

Kigali: Bafatanywe amadolari n’amanyarwanda y’amiganano

Yanditswe

kuya

na

Editor1
Kigali: Bafatanywe amadolari n’amanyarwanda y’amiganano

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko n’undu w’imyaka 31 y’amavuko bafatiwe mu turere twa Gasabo na Nyarugenge bafite amafaranga atandukanye arimo n’ibihumbi 38 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko uwa mbere yafatiwe mu kagari ka Nyamabuye, umurenge wa Gatsata, aho yafatanywe amadolari ya Amerika 500 n’inoti ya 2000 y’amanyarwada yose y’amiganano, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.

Undi we, yafatiwe mu kagari ka Nyakabanda, umurenge wa Niboye muri Kicukiro aho we yasanganywe amafaranga 38,000 y’amanyarwanda yose y’amiganano, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro.

Kuri uyu w’imyaka 31, SP Hitayezu yavuze ko yaguwe gitumo na Polisi yakoreraga irondo ahitwa Sonatubes, yatabajwe n’umuntu uhakorera ibyo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe telefoni bizwi nka mobile money, wagize amakenga ku note yamuhaye ashaka kubitsa kuri konti ye, ahita abahamagara baramufata, akaba yari afite inoti 30 za 1000 n’izindi 4 z’amafaranga 2000.

SP Hitayezu akomeza avuga ko hatangijwe iperereza ryimbitse ngo harebwe inkomoko y’aya mafaranga no kureba niba hari andi yaba ariho akwirakwizwa ngo afatanwe na bene yo.

SP Hitayezu yavuze ko ubu buriganya bukoreshwa n’aba bafite amafaranga y’amiganano, aho, iyo bamaze kubitsa amiganano, bahita bagenda bakabikuza amazima ku wundi ukora iyo serivisi; akaba yaboneyeho kugira inama abacuruzi yo kugura utumashini dutahura amafaranga y’amiganano kugira ngo birinde kugwa mu gihombo batewe na bene ayo mafaranga.

Yagize ati:"Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe kandi atuma ifaranga nyaryo ry’igihugu rita agaciro, ibyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo. Kwigana amafaranga ntibirafata intera ndende mu Rwanda ariko n’iyo yaba make agomba kurwanywa, akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutayakora no kutayakwirakwiza, kandi agatanga amakuru ku gihe y’ababikora".

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana,uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.

Ingingo ya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza