Kicukiro: Polisi irashakisha abagore babiri bafatanwe imifuka itandatu y’urumogi mu nzu

Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu , Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali.

Mu mikwabu itandukanye yakorewe mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Werurwe, Polisi ikorera muri ako karere yafashe imifuka itandatu y’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko iyi mifuka yose ipima ibiro 86 yafatiwe mu nzu y’uwitwa Mukansanga Gloriose w’imyaka 47 n’ubu ugishakishwa, utuye mu mudugudu wa Zuba, mu kagari ka Nyarurama, mu murenge wa Kigarama.

Undi mufuka w’ibiro bigera kuri 30byafatiwe mu nzu y’uwitwa Uwamahoro Jacqueline w’imyaka 33 nawe utuye mu mudugudu w’izuba mu kagari ka Nyarurama.

SP Hitayezu yagize ati:” Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, twabonye amakuru ava mu baturage ba Nyarurama ku bagore babiri bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubigemura muri kariya gace. Abapolisi boherejwe ku nzu zabo zombi, ni naho havuye iriya mifuka n’ubwo bene yo bagishakishwa.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yavuze ko aba bagore uko ari babiri bari basanzwe bari ku rutonde rw’abantu bakekwaho ibikorwa bibi birimo no gucuruza ibiyobyabwenge.

Yagize ati: ” ku bufatanye n’abaturage, komite z’abaturage zo gukumira no kurwanya ibyaha, urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha, komite z’Irondo ndetse n’inzego z’ibanze; dufite uburyo tumenya ahantu runaka hakunze kubera ibyaha ndetse n’abakekwaho kubikora. Bamwe muri bo twarabafashe abandi turacyabashakisha. Biri mu byo Polisi y’u Rwanda yiyemeje byo guca burundu ibiyobyabwenge no gufata ababicuruza n’ababikwirakwiza”.

Kurwanya ibiyobyabwenge ni imwe mu ntego Polisi y’u Rwanda yiyemeje kuko aribyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, ubujura n’ibindi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo