Kwamamaza

UMUTEKANO

Kicukiro: Mukamana yasanzwe yishwe n’abantu bataramenyekana

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Kicukiro: Mukamana yasanzwe yishwe n’abantu bataramenyekana

Polisi y’u Rwanda irimo gukora iperereza ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Mukamana Jeannette wasanzwe mu mudugudu wa Nyabigugu, mu kagari ka Muyinja, murenge wa Gahanga, yishwe n’abantu bataramenyekana.

Aya makuru yageze ku nzego za Polisi mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Mata. Ni amakuru Polisi ivuga ko yahawe n’abaturage nyuma yo kubona umurambo wa nyakwigendera nkuko SP Hitayezu Emmanuel, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yabitangarije MAKURUKI.

Yagize ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo abaturage batumenyesheje amakuru batubwira ko mu murenge wa Gahanga habonetse umurambo w’umudamu uri mu kigero cy’imyaka 39 biba ngombwa ko polisi yihutira kuhagera”

Yavuze ko Polisi koko yasanze uwo muntu yishwe ariko ngo abamwishe ntibahise bamenyekana ubu ngo iperereza rikaba ryahise ritangira ngo hamenyekane abari inyuma y’urupfu rw’uyu nyakwigendera.

Ati: “Twahasanze umurambo w’uwo mudamu ujyanwa kwa muganga mu rwego rwo kugirango tumenye icyaba cyamwishe ndetse habe hashakishwa n’ababiri inyuma babigizemo uruhare. Iperereza ryatangiye harimo harakusanywa amakuru kugirango iby’ingenzi bigomba kuba biri mu idosiye byuzuzwe hanyuma n’iperereza rigumye rikorwe hashakishwa ibimenyetso”

Uyu Mukamana ngo yari asanzwe ari umuturage wo muri aka gace yiciwemo. Mu gihe iri perereza ririmo gukorwa, umurambo wa Nyakwigendera wabaye ujyanwe mu bitaro bya Kacyiru kugirango hakorwe ibizamini bya muganga mu rwego rwo kumenya icyishe uyu mudamu.

IBITEKEREZO

  • alpha Yanditse:

    abo bicanyi nibamenyekane bakanirwe urubakwiye police yacu turayizeye ejo bundi yatahuye abibye kwa ambasaderi wa uganda umunsi1 kandi igihugu cyacu kiri mubyambere kwisi mumutekano.

  • Maliya Yanditse:

    Ariko ko Anketi zabaye nyinshi akaba nta n imwe mwari mwatugezaho abo bagizi ba nabi?
    What wrong with gusa?

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza