Kwamamaza

UMUTEKANO

Kicukiro: Impanuka y’imodoka ikomeye ihitanye abantu batari bake[AMAFOTO]

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Kicukiro: Impanuka y’imodoka ikomeye ihitanye abantu batari bake[AMAFOTO]

Iyi kamyo yagonze iyi vatiri iyita mu mukingo w’umuhanda mbere y’uko ihitana abagenzi bari ku cyapa ndetse n’abandi

Mu karere ka Kicuko, ahazwi nka Kicukiro Centre muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatnu tariki 10 Kamena 2016, habereye impanuka y’imodoka ikomeye kuburyo ihitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri barindwi ndetse n’abandi 9 barakomereka.

Nkuko umunyamakuru wa Makuruki.rw uri aho iyi mpanuka yabereye yabidutangarije, ngo iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yari ihetse umucanga yaturukaga I Nyanza ya Kicukiro yerekeza Kicukiro Sonatubes yamanutse igonga imodoka y’ivatiri, hanyuma irakomeza ingonga n’abagenzi bari ku cyapa ahategerwa imodoka Kicukiro, Moto ndetse n’abandi bantu bagendaga n’amaguru.

Uretse abagenzi bari bahagaze kuri iki cyapa bahitanywe n’iyi modoka, n’imodoka zari ziparitse zitegereje gutwara abagenzi, zangiritse bikomeye nyuma yo kugongwa n’iyo mdoka.

Umwe mu bashoferi batwara abagenzi wari ku cyapa ategereje abagenzi, aganira na Makuruki.rw, yavuze ko iby’iyi mpanuka biteye ubwoba cyane gusa yagerageje kutubwira uko impanuka yayibonye agira ati:" Ni ibintu biteye ubwoba cyane ntabwo namenya uburyo mbisobanura, twari turi gushyiramo abagenzi imodoka ituruka ruguru iriya, yabanje ikubita ivatiri ngira ngo mwayibonye, iraza ikubita Mini Bus yari iri inyuma yanjye ihera ko isa n’iyitaye equilibre (guta imbaraga) itangira gukubita ama moto, amagari, abantu ngirango murabona imirambo yuzuye mu muhanda."

Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Jean Marie Vianney Ndushabandi, mu kiganiro na Makuruki.rw yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’iyi kamyo.

SP Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yahise ihitana abantu 7 barimo n’umushoferi wari utwaye iyi modoka. Hakomeretse kandi abantu 9 bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

SP Ndushabandi kandi yavuze ko iyi mpanuka ari yo mpanuka ikomeye ibaye kuva uyu mwaka wa 2016 watangira.

Impanuka y’imodoka ikomeye iheruka kuba, ni iyabereye ku muhanda Kigali-Rwamagana ahazwi nko mu kabuga ka Musha, tariki 21 Nzeri 2015 aho yahitanye abantu bagera kuri 19.


Iyi kamyo yari ihetse umucanga yagonze imodoka zitwara abagenzi zari ku cyapa


Imodoka zagonzwe n’iyi kamyo zarenze umuhanda


Abamotari bitabye imana moto zirangirika cyane

Imodoka za police n’imbangukiragutabara zahise zitwara imibiri n’inkomere kwa muganga

Imodoka ya KBS yangiritse bikomeye

Ikamyo yateje impanuka ng’uko uko yabaye

Police yahise itangira gusukura ahabereye impanuka

Amafoto:Canisius KAGABO

IBITEKEREZO

  • NDAHIMANA DANIEL Yanditse:

    NIBYIZA KO AMASOKO CG AHANTU HAHURIRA ABANTU BENSHI, HABA ATARI KUMPERA Y.AKAMANUKO KUMUHANDA RETA Y,URDA IBIDUFASHEMO

  • Tuyishime Roger Yanditse:

    Ntakindi Narenzaho Imana Ibakire Mubayo

  • Em Nsabimana Yanditse:

    Imana Yakire Mubayo Abazize Impanuka Yicyo Gikamyo

  • Eric Yanditse:

    Imana ibakire mubayo abapfiriye muriyo mpanuka, turabasabira.

  • kush Yanditse:

    turabemera muzi gushaka amakuru!twihanganishije kandi imiryango yabuze ababo IMANA nyirimpuhwe iborohereze ibakire mu bwami bwayo

  • Nibagwire claudine Yanditse:

    dukomeje gufata mumugongo ababuriye ababo muriyi mpanuka kdi dusaba inzego zibishinjwe kugenzura ibinyabiziga kobijya mumihanda byujuje ibisabwa.murakoze

  • Nibagwire claudine Yanditse:

    dukomeje gufata mumugongo ababuriye ababo muriyi mpanuka kdi dusaba inzego zibishinjwe kugenzura ibinyabiziga kobijya mumihanda byujuje ibisabwa.murakoze

  • Papias Yanditse:

    mama mfasha ababaye kubwi impanuka yatwaye ubuzima bwa beshi kd wakire abawe mubwami bwi juru

  • Nassor Yanditse:

    Imana bakire mubwami bwayo amen

  • Nassor Yanditse:

    Imana bakire mubwami bwayo amen

  • 1 | 2 | 3 | 4 | 5 | 6 | 7

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza