Kenya: Igitero cya Al-Shabaab cyahitanye batandatu

1

Ubwo Polisi yateguraga bimwe mu bisasu byari bigiteze

Abantu 6 biciwe mu gitero cyagabwe na Al-Shabaab mu nzu yari ituwemo n’abaturage mu mu mujyi mukuru w’intara ya Mandera mu gihugu cya Kenya.

Guverineri w’intara ya Mandera Ali Roba yemeje iby’aya makuru avuga ko iki gitero cyagabwe ku baturage 33 bari batuye mu nzu imwe cyakomerekeje bikomeye umuntu umwe, 6 bakahasiga ubuzima na ho 27 bakarokorwa n’abashinzwe umutekano.

Iki gitero cyagabwe ahagana saa munani n’iminota 45 zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 6 Ukwakira 2016.

Guverineri Roba yabwiye Daily Nation ati: " Abantu 6 ni benshi cyane kubatakaza, turabashinja umwicanyi wakoze ibi mu gihe abaturage bari batangiye kuryoherwa n’umutuzo."

Nyuma y’uko habaye iki gitero haturitse ikindi gisasu mu gihe polisi yageragezaga kwinjira mu nzu ngo ikuremo abaguye muri iki gitero, gusa nta wakomerekejwe n’iki gisasu.

Polisi yatangaje ko hari ibisasu byari bigitabye mu butaka ubwo bagerageza kuvanamo imibiri y’abaguye muri iki gitero gusa abahanga mu byo gutegura ibisasu bakaba baje kubitegura.

Kuva kaminuza ya Garissa yagabwaho igitero tariki 2 Mata 2015 abantu bagera ku 148 bakahatakariza ubuzima, abanyeshuli benshi muri iyi kaminuza n’abaturage bahise bamenya uburyo bitwara mu gihe habaye igitero iyi ikaba ari yo mpamvu abenshi ari abarokotse muri iki gitero.

Byagiye bivugwa cyane ko ibitero byo mu duce duherereye ku mipaka y’iki gihugu kuko ari ho abiyahuzi baturutse muri Somalia binjirira byoroshye mu gihe bashaka gukora ubwicanyi nyuma bamara kugaba ibitero bagahita basubira muri Somalia.


Ubwo Polisi yiteguraga kwinjira mu nzu ngo ikuremo abapfuye


Hari hakiri ibindi bisasu byaturikaga ubwo polisi yinjiraga mu nzu ivanamo abapfuye


Umwe mu barokotse yarimo ashaka mu genzi we babanaga muri iki cyumba


Abaturage bari bazengurutse iduka ricuruza ibikoresho by’itumanaho ryasenywe n’iki gitero

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo