Kwamamaza

UMUTEKANO

Kayonza: Polisi iri mu iperereza ku rupfu rwa Uwamwezi wasanzwe mu nzu ye yarishwe

Yanditswe

kuya

na

Makuruki
Kayonza: Polisi iri mu iperereza ku rupfu rwa Uwamwezi wasanzwe mu nzu ye yarishwe

Polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ku rupfu rw’umukobwa witwa Uwamwezi Claudine wasanzwe mu nzu yakodeshaga yarishwe n’abantu bataramenyekana ndetse ngo n’umurambo we wasanzwe waratangiye kunuka.

Uwamwezi yabaga mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba ariko ubusanzwe ngo akomoka i Gahini muri aka Karere.

Abaturanyi be aho yari acumbitse nyuma yo kugira amakenga yo kuba bamaze iminsi batamubona kandi iwe hakinze ndetse humvikana umunuko bahamagaye ubuyobozi n’inzego z’umutekano ngo barebe niba hari ikibazo yagize bakinguye urugi basanga umurambo we mu nzu amaze iminsi yishwe ndetse umurambo we waratangiye kunuka.

Uwamwezi Claudine ubusanzwe yari umucuruzi wa butiki mu mujyi wa Kayonza wabitangiye muri Mutarama uyu mwaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi yatangaje ko basanze umurambo we woroshe ndetse anafite umugozi mu ijosi. Ibi ngo byatumye bakeka ko yaba yarishwe anizwe.

IP Kayigi yatangaje ko Polisi yahise itangira Iperereza ngo hamenyekane neza imvano y’urupfu rw’uyu mukobwa mu gihe umurambo we urimo gukorerwa ibizamini bya muganga ngo hamenyekane byinshi kuri uru rupfu.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza