Kwamamaza

UMUTEKANO

Kayonza: Babiri barafunzwe nyuma yo gukomeretsa no kwambura amafaranga umuturage

Yanditswe

kuya

na

Editor
Kayonza: Babiri barafunzwe nyuma yo gukomeretsa no kwambura amafaranga umuturage

Polisi y’u Rwanda ikorera mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza ifunze abagabo babiri. Bakekwaho ibikorwa by’ubujura; babikoze ubwo bategaga umuturage wari utashye ku mugoroba wo ku itariki ya 1 Werurwe, bakamwambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko abafashwe ari Kamanzi Jackson w’imyaka 38 na Ndungutse Emmanuel w’imyaka 22.

Yagize ati:” ku mugoroba w’umunsi wavuzwe hejuru, aba bajura bari bitwaje ibyuma, noneho batega uwitwa Ntawiheba Aphrodice ubwo yari mu nzira ataha iwe mu mudugudu w’Umucyo, akagari ka Rusera, noneho bamwambura amafaranga yari afite ibihumbi 500.

Uyu Ntawiheba yari agarutse i Kabarondo avuye mu karere ka Gakenke gusurayo umubyeyi we. Mu gihe yari ageze Kabarondo mu masaha ya saa tatu z’ijoro; yabanje guhitira mu kabari kari mu gasantere, gufatamo icyo kunywa noneho asangamo Kamanzi na Ndungutse nabo bicayemo bafite icyo kunywa. “

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko aba babiri babonye ko afite amafaranga noneho bagenda mbere ye kuko bari bazi aho ataha bajya kumutega. Aho atahiye iwe (Ntawiheba), yageze mu nzira baramufata, bamutera ibyuma bamwambura amafaranga yose yari afite bamusiga ari intere ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Yashimiye abaturage kuba baratabaye vuba mugenzi wabo ndetse no kumukorera ubutabazi bwihuse bakamujyana kwa muganga. Yanasabye abaturage kutajya bagendana amafaranga menshi mu mifuka ahubwo bakagana za banki zikayababikira ndetse bakanirinda kwitwaza ibindi bintu by’agaciro bishobora kureshya abajura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba yakomeje agira ati:” ku bw’amahirwe ntiyapfuye ahubwo bamukomerekeje ku mutwe no ku mubiri; abaturage baratabaye mu bamujyana kwa muganga ariko kuko yari agifite ubwenge; yari yabashije kubamenya; bituma tubasha gufata bariya bagizi ba nabi”.

CIP Kanamugire yavuze ko iki ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda nk’uko bikubiye mu ngingo y’139 yo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda; aho igira iti:” Gutega igico bivuga gutegera umuntu ahantu hamwe cyangwa henshi, mu gihe kinini cyangwa gito, ushaka kumwica cyangwa kumugirira nabi.”

Icyaha nikiramuka kibahamye bashobora guhanishwa igihano cy’igifungo gishobora no kugera ku myaka itanu nk’uko bikubiye mu ngo z’148 na 302 zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
INKURU ZAMAMAZA 10-08-2018

ITANGAZO RYA CYAMUNARA

Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza