Kwamamaza

UMUTEKANO

Karongi: Nyiri Hotel Golf wavuzweho gucuruza abakobwa akoresha yatawe muri yombi

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Karongi: Nyiri Hotel Golf wavuzweho gucuruza abakobwa akoresha yatawe muri yombi

Amakuru agera kuri Makuruki.rw aravuga ko Aphrodis Mugambira nyiri Hotel Golf Eden Rock iherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kuba ategeka abakobwa akoresha kuryamana n’abakiriya.

Aya makuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kanama 2016, ndetse ngo akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bwishyura iherereye muri ako karere.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mugabo yashinjwe na bamwe mu bakobwa yakoreshaga muri iyi Hoteli kuba abahatira kuryamana n’abakiriya baba baje gucumbika muri iyi Hotel.
Aba bakobwa bemezaga ko uyu muyobozi wabo ngo yabategekaba kurarana n’abakiriya babyanga bikabaviramo kwirukanwa mu kazi nta nteguza ndetse nta n’imperekeza.

Gusa uyu munyemari Mugambira yahakanaga yivuye inyuma ibyavugwaga n’aba bakobwa.

Amakuru y’ifatwa rya Aphrodis Mugambira ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, wabwiye Makuruki.rw ko uyu mugabo yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Kanama 2016, akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa kuyobya umuntu umushora mu buraya.

Yagize ati: "Nibyo, yafashwe ejo (ku wa gatatu) akurikiranyweho icyaha cyo gushishikariza, koshya cyangwa se kuyobya umuntu umushora mu buraya. ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye, gusa turacyakora iperereza."

CIP Kanamugire yavuze ko bakomeje gukora iperereza kugira ngo barebe koko niba ibi byaha byarakozwe ndetse n’abo yabikoreraga.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n’icyaha, yahanwa hifashishijwe ingingo ya 206 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iteganya igihano cy’igifungo kiva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva
ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IBITEKEREZO

  • oda akarere Yanditse:

    ndangira iyosoko kuko abakobwa dutaronka abadutera inkuru bikatuma twiheba mukuryama nibigabo nkivyo uwo mubosi ntabi none abobakobwa ntabwenge bafise

  • RUHARABU Yanditse:

    Ahaa! Polisi ishishoze neza wasanga abo bakobwa hari ikindi bapfaga na Boss wabo none bakaba bashaka kumugerekaho urwo rusyo!

  • TWIZEYIMANA Yanditse:

    bimaze gufata indi ntera ababishizwe nibakurikirane basuzume icyo kibazo bazagere no mububari bwomuri kirehe abafashwe nibahanwe .

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza