Kamonyi: Nyirandimubanzi yabyaye umwana amuta muri W.C

2

Mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Karama umugore witwa Nyirandimubanzi Cecile yabyaye umwana amuta muri W.C kuri uyu wa kabiri ahita atabwa muri yombi n’inzego z’ubuyobozi.

Ibi byabereye mu kagari ka Bitare, umudugudu wa Kajevuba mu Murenge wa Karama mu Karere ka Kamonyi.

Saa tatu za mugitondo nibwo uyu mugore yatawe muri yombi n’inzego z’ubuyobozi akurikiranweho iki cyaha cyo guta umwana muri W.C amaze kumubyara.

Dusabimana Samuson umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Karama yabwiye Makuruki.RW ko aya makuri ari impamo kandi ko uyu mugore yaramaze igihe yaratandukanye n’umugabo ariko nyuma akaza guterwa inda n’abandi ari nayo yavuyemo uyu mwana wajugunywe muri W.C.

Ati:”Nibyo yari umugore yari yaratanye n’umugabo umwaka ushize bari bafitanye abana 3 ariko hari undi yasize iwabo, bamaze gutandukana rero yagiye iwabo ahatererwa inda. We yemera ko iyonda yari ifite amezi atanu ariko hari ibipande byagaragaye bigaragaza ko yari afite amezi arindwi kandi umwana w’amezi arindwi abaho.”

Uyu muyobozi avuga ko uyu mugore ubu yamaze gutabwa muri yombi ndetse n’umwana agiye kujyanwa kubitaro gukorerwa isuzuma. Ati:”ubu polisi yamaze kumufata , umwana nawe twamukuye muri tuwarete ubu polisi ya kayenzi igiye kumujyana kwa muganga bamupime hamenyekane niba ari ugukuramo inda cyangwa niba yabyaye akamuta.”

Saa mu nani z’igitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 15/11/2016 nibwo uyu mugore ngo yabyaye uyu mwana ahita anamuta muri W.C.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ibi nagahomamunwa umubyeyi werura agata umwana we muri WC ntacyo amariye society nyarwanda. Ubu se aciye urwaho ababandi bantu wenda baba bafitanye udukimbirane duke haba iki? Uyu mubyeyi akwiye guhanwa ndetse imbere yabantu kuburyo nabandi babitekerezaga babitinya.

  2. dore inama iruta izindi.kugirango ibyo bicike nuk buriwes yab umuyoboz w mugenziw nib umuturany atamubony ataz nah ar akabimenyesh ubuyoboz cyan cyan kubant mub mubon batwite kubury bwabatunguye.ushobor kwibaz ut twamubwirw niki?nne ah utuy uw muturany ntub uz gahund zabo.

Tanga Igitekerezo