Kwamamaza

UMUTEKANO

Kagarama, Umudugudu utarangwamo ibyaha i Gatsibo

Yanditswe

kuya

Kagarama, Umudugudu utarangwamo ibyaha i Gatsibo

ACP Theos Badage umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yashimye umudugudu wa Kagarama kua utarangwao ibyaha

Polisi y’u Rwanda irashima imbaraga akarere ka Gatsibo kashyize mu kurwanya ibyaha, kabinyujije mu kwishyira hamwe kw’abaturage ndetse no gutangira amakuru ku gihe, kugirango barusheho kugira umutekano usesuye aho batuye.

Ibi byavuzwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege kuwa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Gitoki muri aka karere, nyuma y’umuganda Polisi y’u Rwanda yakoranye n’abaturage bawo mu rwego rwo kwitegura icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2017.

Uyu muganda ukaba wari ugamije gusobanurira abaturage ibikorwa bizibandwaho muri icyo cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi.

Umurenge wa Gitoki ukaba ari umwe mu yatoranyijwe kuzahabwa na Polisi y’u Rwanda umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba muri iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, aho ingo zigera ku 120 zizawuhabwa ndetse ibikoresho bimwe na bimwe bikaba byaratangiye kuhagezwa.

Biteganyijwe ko muri iki cyumweru, Polisi y’u Rwanda izaha ingo 3000 n’ibigo nderabuzima 30 umuriro w’amashanyarazi uturuka ku mirasire y’izuba mu gihugu hose.

Ageza ijambo ku baturage b’uyu murenge, ACP Badege yabashimiye uko bakorera hamwe ndetse n’imikoranire myiza iri hagati yabo na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Abashimira, ACP Badege yatanze urugero ku mudugudu wa Kagarama uri muri uyu murenge wa Gitoki, kuko nk’uko imibare ya Polisi ibyerekana, uyu mudugudu uri ku isonga mu mutekano, kuko kuva uyu mwaka watangira nta cyaha kirakorerwamo.

Yaravuze ati:”Birashimishije rwose kuba nta kanyanga n’ibindi biyobyabwenge biboneka aha, nta n’urugomo ruhaboneka. Ibi biragaragaza abaturage bumva neza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.”

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mudugudu wa Kagarama witwa Bimenyimana Patrick, yavuze ko kugirango bagere ku mutekano bafite banabashe gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta, bagabanyije ingo bafite mu matsinda bise “Amasibo”, aho isibo imwe igizwe n’ingo cumi n’eshanu, bikabafasha kumenya no guhanahana amakuru y’umudugudu no kumenya abantu bashya bawinjiyemo.

Kuri iyi ngingo yaravuze ati:”Buri munsi mba nzi icyabereye mu mudugudu mbereye umuyobozi, nkaba nzi umuturage utawurayemo n’uwinjiyemo mushya ndetse n’umwana wavutse. Ubu buryo butuma buri wese aba ijisho rya mugenzi we, tukanamenya imiterere y’abantu bose bawubamo.”

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard nawe yavuze ko amasibo afasha abayobozi kugeza ubutumwa no gukemura ibibazo mu buryo bwihuse.

Yaravuze ati:”Kubera aya masibo, biroroha kumenya umwana utajya mu ishuri, uwarwaye n’undi muntu ukeneye ubufasha ndetse no kumenya ufite imyitwarire idahwitse cyangwa uwahungabanya umutekano.”

Ubu uyu mudugudu wanarangije gutanga ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka wa 2019.

Muri uwo muganda wabaye, Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage kubakira abaturage batishoboye ubwiherero.

Polisi y’u Rwanda kandi yanashyikirije imyenda yo guserukana mu birori itorero ryitwa Garuka Urebe ryo muri uwo murenge ry’imbyino n’imivugo bishishikariza abantu kwirinda no gukumira ibyaha.

IBITEKEREZO

  • Rutamu Yanditse:

    Kbsa

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza