Kwamamaza

UMUTEKANO

KIGALI: Security Companies enye zahagaritswe na Polisi y’u Rwanda

Yanditswe

kuya

na

Editor
KIGALI: Security Companies enye zahagaritswe na Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda irasaba Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano gukora kinyamwuga, byubahiriza amategeko n’amabwiririza abigenga kugira ngo birusheho gutanga serivisi nziza; naho abashaka gukora iyo mirimo bagasaba impushya inzego zibishinzwe; kandi bagatangira kuyikora bamaze guhabwa ibyangombwa.

Ubu butumwa butanzwe nyuma y’aho bigaragariye ko hari bimwe mu bigo bitanga izi serivisi bikora nta byangombwa bifite.

Iyo mikorere itubahirije amategeko yaviriyemo Ibigo bine guhagarikwa na Polisi y’u Rwanda ku wa gatanu tariki 4 Gicurasi uyu mwaka. Ibigo byahagaritswe ni: DICEL Security Ltd, Delta Ltd, Guard Marks na Wide Vision Company Ltd.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yavuze ko bimwe muri ibyo Bigo byandikiye Polisi biyisaba uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano; ubusabe bwabyo bukaba bugisuzumwa; ibindi bikaba bitarigeze bisaba uburenganzira bwo gukora iyo mirimo.

Ibikorwa by’Ibigo by’abikorera bitanga serivisi z’umutekano n’uko bishyirwaho biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 01/15 ryo ku wa 21/07/2015 rigena uko birinda umutekano n’uburyo bibishyirwa mu bikorwa.

Polisi y’u Rwanda ni yo itanga uruhushya rwo gushinga Ikigo gitanga serivisi z’umutekano nyuma y’isuzuma ry’ubusabe bw’ushaka gukora iyi mirimo bukorwa n’itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano. Iryo tsinda ni na ryo rigenzura imikorere yabyo n’imyitwarire y’abakozi babyo.

Mu bisabwa ushaka gushinga bene iki Kigo harimo kuba gifite aho gitoreza abakozi bacyo, abarimu b’inzobere, kuba gifite aho gikorera hazwi (Ibiro), nyiracyo n’imyirondoro ye, ibyangombwa bigaragaza ko nta cyaha akurikirannyweho n’inkiko, amategeko ngengamikorere, n’ibara ry’impuzankano yacyo.

ACP Badege yagize ati,"Ntibyatunguwe no guhagarikwa kubera ko byari bizi ko bikora mu buryo butubahirije amategeko. Muri rusange, Ibigo bitanga serivisi z’umutekano bigira uruhare rukomeye mu kuwucunga; cyane cyane muri ibi bihe by’iterambere ryihuta. Ni ngombwa rero ko ishyirwaho ryabyo rikurikiza amategeko n’amabwiriza; kandi ibifite impushya bikarushaho gukora kinyamwuga kugira ngo bitange zerivisi nziza."

Yavuze ko ibyo Bigo bine byategetswe guhita bihagarika ibikorwa byabyo byo gutanga serivisi z’umutekano byakoreraga hirya no hino mu gihugu kugeza bibonye impushya.

Iyo Polisi imaze guha Ikigo uruhushya rwo gutanga serivisi z’umutekano, hakurikiraho kucyandikisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

IBITEKEREZO

  • SEBATESI BOSCO Yanditse:

    Write Comments Here kabisa top sec igerageze yongeze agashahara kuko ayo baduhemba nintica ntikize rimwe na rimwe akaza atinze .ubwo rero mwabigiramwo muka bikabikurikirana

  • SEBATESI BOSCO Yanditse:

    Write Comments Here kabisa top sec igerageze yongeze agashahara kuko ayo baduhemba nintica ntikize rimwe na rimwe akaza atinze .ubwo rero mwabigiramwo muka bikabikurikirana

  • Ntacyo bantwaye jean Yanditse:

    mubyukuri police ikurikitane nibigo byishyuza abakiriya amafaranga mebshi byajya guhemba bigahemaba aba guards babyo inica nikize for example Top security company ihemba. 36000 only kandi nabwo igahemba ukundi kwezi kugiye kurangira nkomuri Le 24 ibaze kweri abakozi babayeho bate!? that is problem !

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza