KAYONZA: Umugabo yishwe akubiswe umuhini ku ijosi

1

Kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara mu karere ka Kayonza, hafungiye umugabo witwa Cyuzuzo Vincent uri mu kigero cy’imyaka 30 ukurikiranyweho icyaha cyo kwica akubise umuhini ku ijosi Uwamahoro Desire wo mukigero cy’imyaka 40 amukubitiye mu murenge wa Gahini muri aka karere.

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa polisi mu ntara y’Iburasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 9 Kamena 2016 ahagana mu ma saa cyenda z’amanywa, mu murenge wa Gahini umugabo witwa Cyuzuzo Vincent yasanze uwitwa Uwamahoro Desire aho yari ashyamiranye na bagenzi be bapfa telefoni, maze ngo ahita amukubita umuhini ku ijosi ariko ntiyahita apfa aza kugwa mu bitaro I Gahini.

IP Kayigi aganira na Makuruki.rw yagize ati”Ubwo bwicanyi bwabayeho, byabereye mu murenge wa Gahini ahagana mu ma saa cyenda ku munsi w’ejo (kuwa kane tariki ya 9/6/2016) , ariko uwafuye yapfuye saa mbiri z’ijoro mu bitaro bya Gahini. Ni abantu bari bashyamiranye bapfa telefoni undi aturuka ku ruhande amukubita umuhini ku ijosi.”

IP Emmanuel Kayigi yakomeje avuga ko aba bagabo bari basanzwe bafitanye amakimbirane aho Cyuzuzo Vincent ashinja Uwamahoro Desire kumwoneshereza imyaka ariko ngo byasaga n’ibyaragiye.

Avuka ko Cyuzuzo yabonye Uwamahoro ari gushyamirana n’abandi aboneraho ajya kwihorera amukubita umuhini ku ijosi hanyuma atwarwa mu bitaro bya Gahini ari naho yaje kugwa.

Kugeza ubu Cyuzuzo Vincent ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi, acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara aho ategereje gukorerwa dosiye ubundi agashyikirizwa ubushinjacyaha.

Naramuka ahamwe n’icyaha, Cyuzuzo azahanwa n’ingingo 140 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho iteganya ko umuntu wese ukoze ubwicanyi abishaka ahanishwa igifungo cya burundu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo