Kwamamaza

UMUTEKANO

Jabana: Umuyobozi ukekwaho gukomeretsa umuturage ashobora ’Kwirukanwa’

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Jabana: Umuyobozi ukekwaho gukomeretsa  umuturage ashobora ’Kwirukanwa’

Umuyobozi w’umurenge wa Jabana yatangaje ko umuyobozi w’umudugudu ukekwaho gukubita umuturage akamugira intere ngo yabitewe n’ubusinzi,kandi ngo ashobora kwirukanwa.

Mu gitondo cyo kuwa gatatu nibwo mu murenge wa Jabana umuyobozi w’umudugudu wa Rugogwe mu kagari ka Bweramvura yavuzweho gukubita umuturage akamukomeretsa bikomeye.

Umuyobozi w’umurenge wa Jabana Uzayisenga Jean Bosco aganira na Makuruki, yavuze ko ubusinzi aribwo bwabaye intandaro y’urwo rugomo.

. Ati "Twasanze byaratewe n’ubusinzi kuko byabaye mu ma saa cyenda. Uyu muyobozi yari ari kumwe na mugenzi we bavuye mu kabari nibwo bakubise abo basore bari bagemuye amata.”

Uzayisenga avuga ko uwo muyobozi w’Umudugudu yahise ajyanwa kwa muganga hamwe n’abo yakubise ngo kuko nawe yari yakomeretse.

Ati "Ntabwo twababuze ahubwo yahise ajyanwa kwa muganga hamwe n’abo yari yakubise kuko nawe yari yakomeretse.”

Akomeza avuga ko igitegereje uyu muyobozi warwanye ari ukwirukanwa.

Ati "Cyane rwose. Umuyobozi watowe n’abaturage iyo agaragayeho icyaha nka kiriya ahita yirukanwa hagatorwa undi. Ubundi umuyobozi uretse no gukubita no gukomeretsa ntaba akwiye no kubwira nabi uwo ayobora. Ubu turacyakusanya amakuru ariko ubundi amenshi turanayafite ariko si byiza ko twahita tubwira itangazamakuru ngo twamwirukanye. Turacyashaka amakuru kuko wasanga na we yarahohotewe ariko nibimuhama arahita yirukanwa.”

Uyu muyobozi yavuze ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko n’ubwo yaba ari umuyobozi ngo iyo ahohoteye umuntu arabibazwa ari nayo mpamvu n’uyu uretse kwirukanwa ku buyobozi ngo azanakurikiranwa n’amategeko.

Inkuru bijyanye:Jabana:Abayobozi b’umudugudu baravugwaho gukubita abaturage bakabagira intere

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza