Jabana: Umugabo amaze iminsi ine mu musarane wa metero zisaga 20

2

Mu Murenge wa Jabana, Akagari ka Kabuye mu mudugudu w’Amakawa, Umugabo witwa Bikorimana Jean d’Amour yaguye mu musarane mu minsi ine ishize kumukuramo birananirana kugeza n’ubu (kuwa Kabiri) inzego z’ubuyobozi na Polisi baracyagerageza.

Uyu mugabo ngo yaguye muri uyu musarane wa metero zisaga 20 kuwa gatandatuta tariki 10 Kamena 2017 ubwo we na bagenzi be bubakaga urukuta rutandukanya ubwiherero n’ubwogero rwari rwasenyutse.

Iyi mpanuka yemejwe na Uzayisenga Jean Bosco uyobora umurenge wa Jabana avuga ko uyu mugabo yaguyemo kubw’impanuka.

Ati: "Yaguye mu musarane kuwa gatandatu, ni impanuka nk’izindi, icyobo cyararidutse bari barimo kubaka urukuta rwari rwasenyutse munzu ihuza douche n’ubwiherero, ubwo rero icyobo cyararidutse umuntu umwe amanukana na cyo, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ari twe n’inzego za Polisi twagerageje ibishoboka byose kugirango tumukuremo ariko na n’uyu mwanya biracyakorwa."

Gitifu yatubwiye ko icyagoranye kugirango bimare iki gihe cyose byatewe nuko icyo cyobo ari kirerekire kuko ngo gifite metero zisaga 20 kandi ngo hari harimo amazi afite uburebure metero icyenda bibasaba kubanza kuyadahamo.

Yavuze ko mu mugoroba w’ejo ari bwo barangije kudaha ayo mazi polisi ibona uko imanuka muri icyo cyobo ariko nubundi ngo ntibaragera aho uwo mugabo ari.

Gitifu yatubwiye ko adashidikanya ko uyu mugabo yaba yarapfiriye muri iki cyobo kuko hari beto yamanukanye na we, akagwa muri ayo mazi kandi n’ubusanzwe muri icyo cyobo hari harimo gaze na yo yakwica umuntu.

Nyir’urwo rugo ngo yari azi ko icyo cyobo gihari ariko ntabwo yakekaga ko gishobora kuriduka kuko yumvaga ko beto ikomeye. Kuri ubu ngo nyir’uru rugo ni we urimo kubazwa ubwishyu bw’ibirimo gukorerwa aha byose kugirango haboneke uyu murambo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

  1. Ndumva bibabaje kuko kubera umuntu gutyo birarenze gusa Umuryango we Wihangane na polisi igerageze

Tanga Igitekerezo