Kwamamaza

UMUTEKANO

Ingamba zikarishye ku bazunguzayi kujenjekerwa byarangiye, Polisi yahawe inshingano zo kuyobora ibikorwa byo kubarwanya.

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ingamba zikarishye ku bazunguzayi kujenjekerwa byarangiye, Polisi yahawe inshingano  zo kuyobora ibikorwa byo kubarwanya.

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bufatanyije n’ubwa Polisi bwatangaje ko nta mwanya bagifite wo kujenjekera abazunguzayi kandi hashyizweho ingamba nshya zo kubarwanya Polisi y’igihugu ikaba ariyo izayobora ibyo bikorwa.

Ibi bije nyuma y’iminsi micye Nyabugongo humvikanye imvururu zaturutse ku ihangana hagati y’umuzunguzayi ndetse n’inzego z’umutekano zishinzwe kubarwanya zishinjwa ubunyamwuga bucyeya.

Ibi bikorwa ariko si ubwa mbere byari bibaye kuko humvukana kenshi imvururu hagati y’izo mpande zombi rimwe na rimwe zikanapfiramo abantu.

Aho iyi midugarariro ibereye ahanini hagaragara akajagari n’umutekano mucyeya kuko hari n’abaturage bahakomerekera abandi bakamburwa ibyabo kandi nta ruhare babigizemo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kitabiriwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi ndetse n’uturere twombi tuwugize havugiwe ingamba zafashwe zo kurwanya abazunguzayi.

Meya w’Umujyi wa Kigali Nyamurinda Pacal yavuze ko Umujyi wa Kigali uzwiho isuku badashaka ikiwuteramo akajagari kandi ko kimwe mu bitera akajagari ari abazunguzayi. Yavuze ko bongeye gushimangira ko gukora ubuzunguzayi mu Mujyi wa Kigali bitemewe.

Ariko ngo barajenjekewe bigera aho basigaye bahangara abashinzwe umutekano ibintu yavuze ko batazemera . Ati :” gukora ubuzunguzayi ntibyemwe noneho banabirengaho bagahanagara inzego zishinzwe umutekano ntitugomba kubyemera. Icyerekezo ni uko tugomba kubica.”

Umuyobozi w’umujyi yavuze ko ibi byose byatewe n’uko babajenjekeye ngo rero bagomba kumenya ko ubu nta mikino ihari. Yavuze ko ubu hagiye kongerwamo ingufu nyinshi zo kubarwanya kugeza iki kibazo kirangiye burundu.

Ati :”turashyira mu bikorwa amabwiriza yarasanzwe ariho ariko mu buryo bukomeye . icyo tugiye gukora ni ukutajenjeka, igishya tuzakora nukutajenjeka ntituzemera ko bifatwa nk’imikino.”

Ibi byatumye abanyamakuru bibaza niba hari ingufu zidasanzwe zigiye gushyirwamo ndetse umwe muribo avuga ko yamenye ko haba hari umutwe w’ingabo na polisi waba ugiye gushyirwamo kurwanya abazunguzayi maze meya yirinda kubihakana.

Yagize ati :” twakomeje kwihanganira abazunguzayi ntabwo byatanze igisubizo niyo mpamvu ubu tugiye kongeramo ingufu. Hari abavuga ngo dushyiramo DASSO, DASSO ntabwo arirwo rwego rwa nyuma rw’umutekano twanakoresha polisi n’igisirikare si ibanga inzego z’umutekano zirakorana.”

Iki ariko cyashimangiwe n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Theos Badege avuga ko polisi igiye gushyirwamo muri iki gikorwa atari ibanga.

Ati :”polisi y’igihugu niyo igiye kuyobora iki gikorwa, iki gikorwa cyo kubahiriza aya mategeko ariko nta mutwe wihariye washyizweho wo kubirwanya. Ibi ni ukwereka uwashaka gusuzugura inzego z’umutekano ko atabishobora.”

Umuyobozi w’umujyi yashimangiye ko igihe cyo kwihanganira abazunguzayi cyarangiye bityo ko batakomeza kwihanganira abantu batera amabuye abayobozi. Yavuze ko imijyi imwe nimwe ku Isi ibayeho mu kajagari kandi ngo byatangiye nk’uko no muri Kigali bimeze ubu rero ngo ntibazareka Kigali igera ku rwego nk’urwo iyo mijyi iriho ubu.

Ubuyobozi bw’umujyi bwongeye kuvuga ko kugeza ubu mu mujyi wa Kigali hari amasoko 14 yahariwe abazunguzayi bagomba gukoreramo ku buntu ko uzabirengaho akanga kuyakoreramo akajya mu muhanda kuzunguza azahura n’izi ngamba zashyizweho zo kubahashya.

IBITEKEREZO

  • Emmanuel Yanditse:

    Ariko ntimugakabye umugi wa Kigali washakiye abazunguzajyi aho gukorera kandikugirango unugi wacu ugire isuku buri kintu kigomba gukorerwa aho cyagenewe twibuke kandi ko tutari igihugu kigendera ku marangamutima ahubwo turi igihugu kigendera kumategeko!

  • Emmanuel Yanditse:

    Ariko ntimugakabye umugi wa Kigali washakiye abazunguzajyi aho gukorera kandikugirango unugi wacu ugire isuku buri kintu kigomba gukorerwa aho cyagenewe twibuke kandi ko tutari igihugu kigendera ku marangamutima ahubwo turi igihugu kigendera kumategeko!

  • john Yanditse:

    Ahubwo ndikwibaza ngo ibyo bafashe konabonye birimo avoka,inyanya,....... babishyirahe?

  • ayisha Yanditse:

    icyo nzi nuko bamwe mu bafata ibi byemezo nabo babaye abazunguzayi cyangwa bagakora akazi kari munsi yako
    Gukira byibagiza gukinga

  • ayisha Yanditse:

    icyo nzi nuko bamwe mu bafata ibi byemezo nabo babaye abazunguzayi cyangwa bagakora akazi kari munsi yako
    Gukira byibagiza gukinga

  • Alexandre Yanditse:

    Ariko mwiyibagije ko twese dukeneye kubaho, mubona babahemba mukumva rubanda rugufi rudakeneye kubaho uziko kubyumva wagirango umuzunguzayi sumunyagihugu nkabandi

  • kalisa Yanditse:

    sha muri abasazi kweli isi yose yuzuye intambara mwagakwiye kwandika ngo polisi yigihugu igiye gutanga ubufasha ahantu runaka none ngo yinjiye mukibazo cyabazunguzayi uhhhh kigali we nimwe mutuma inzara yiyongera mubaturage

  • fkaaa Yanditse:

    ariko guhaga bizana byinshi koko

  • Kamali Yanditse:

    Byiza cyane uyu mwanzuro uziye igihe Dasso na police nibafatanye kdi bazabihashya

  • Kamali Yanditse:

    Byiza cyane uyu mwanzuro uziye igihe Dasso na police nibafatanye kdi bazabihashya

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza