Ingabo z’u Rwanda zicunga umutekano muri Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

1

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere ziri mu butumwa bwo gucunga amahoro muri Sudani y’Epfo, zahawe imidali y’ishimwe n’umuryango w’Ababimbye bashimirwa uburyo bagaragaza ubunyamwuga.

Iki gikorwa cyo kwambika imidali ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo cyabereye mu murwa mukuru wa Juba kuri uyu wa 11 Kanama 2016.

Intumwa yihariye y’umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo Margrethe Loej yashimye ingabo z’u Rwanda kuko zagize uruhare rugaragara mu gufasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Ibi bikorwa birimo gutwara abasirikare, gucunga umutekano wo mu kirere, gutwara imiti ndetse no gutwara abayobozi.

Margrethe Loej yashimangiye ko ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zabaye intangarugero mu mwaka ushize ubwo barokoraga abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro 18, ndetse n’abakozi 5 b’umuryango w’abibumbye bari bashimutiwe mu gace kabera mo imirwano ikomeye ka Kaka.

Loej yongeyeho ko izi ngabo zagize uruhare mu gushyira mu bikorwa ibikorwa by’ubugiraneza birimo nko kugaruza abana bo muri Etiyopiya bari bashimutiwe mu gace ka Likuangole.

Yagize ati “Nabwiwe ko mu rurimi rw’ikinyarwanda bavuga ngo mukomeze imihigo ndatekereza ko mbivuze nemye kuko icyiciro cya 4 cy’abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bakoze inshingano zabo."

Uyoboye izi ngabo Lt Col Bernard Niyomugabo yashimye ubufasha n’imbaraga bahawe n’ubuyobozi ndetse n’ubufatanye bwabaranze hagati y’abo n’izindi ngabo zose.

Mu mezi 11 ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zimaze mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bakoze ingendo zo mu kirere 741 batwara abagenzi ibihumbi 11 na 933, batwaye toni 1227 z’imitwaro mu birindiro bitandukanye by’ingabo zicunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Margrethe Loej yerekwa ingabo z’u Rwanda zagaragaje ubwitange

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. IMIDARI. KANDI UBWICANYI BWIYONGERA CYANE MURI SUDANI ? BABANZE BAHAGARIKE IYICWA RYABANYAGIHUGU NIBWO BAZAMBARA IMIDALI NYAKURI

Tanga Igitekerezo