Ingabo n’Abapolisi b’u Rwanda bari I Darfur bambitswe imidari bagirwa abahagarariye amahoro ku isi

Ku itariki 4 Nyakanga 2016, Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt 47) n’abapolisi b’u Rwanda 33 bari mu butumwa bw’amahoro muri Darfur (UNAMID) mu gihugu cya Sudani bambitswe imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’uko bakora akazi kabo neza ko kugarura no kubungabunga amahoro muri iki guhugu.

Kwambikwa imidari kwabo byahuriranye no kwizihiza Umunsi Mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 22.

Mu ijambo rye, Intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri uyu muhango Martin Ihoeghian Uhomoibhi yagize ati,"Guhera ubu, abambitswe imidari bagizwe abahagarariye amahoro ku isi hose.Umuhati wanyu mu kugarura amahoro muri Darfur uzahora wibukwa."

Yakomeje avuga ko umutekano abatuye muri Darfur bafite uyu munsi bawukesha ubwitange bw’abambitswe imidari, kandi yongeraho ko baranzwe n’imikorere myiza kuva batamgiye izi nshingano.

Uhomoibhi yunamiye ababuriye ubuzima mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Sudani, ibi akaba yarabikoze mu rwego rwo kubaha icyubahiro.

Yashimye imiryango y’abambitswe imidari, ndetse n’u Rwanda muri rusange agira ati,"Mwagize uruhare rukomeye mu kugarura amahoro muri Sudani. Umuryango w’Abibumbye uzahora uzirikana ibikorwa byanyu."

Na none muri icyo gikorwa, abasirikare b’u Rwanda 47 bari muri ubu butumwa bw’amahoro na bo bambitswe imidari y’ishimwe.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’Umuyobozi wa UNAMID Lt. Gen Frank Mushyo Kamanzi, Police Commissioner Madam Presilla Makotse, n’abandi banyacyubahiro batandukanye bafite inshingano zinyuranye muri ubu butumwa bw’amahoro.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo