Kajugujugu y’igisirikari cy’u Rwanda yakoze impanuka

13

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ukwakira 2016, indege y’igisirikare cy’u Rwanda (RDF) yakoze impanuka mu kirere igwa mu gishanga cya Muyumbu.

Mu kiganiro kigufi MAKURUKI yagiranye n’umuvugizi wa RDF, LT Col Réne Ngendahimana yemeje iby’iyi mpanuka ariko atubwira ko na we ataramenya icyateye iyo mpanuka.

LT Col Ngendahimana yagize ati: "Nibyo koko impanuka yabayeho, ariko ntituramenya neza icyaba cyayiteye, byabaye ngombwa ko igwa aho itagombaga kugwa kubera ikibazo yagize kitarasobanuka neza"

Yavuze ko iyi mpanuka "nta wayiguyemo ariko hari umwe wakomeretse na we mu buryo budakomeye"

Lt Col Ngendahimana yavuze ko ataramenya umubare w’abari bari muri iyo ndege bose ndetse n’icyaba cyateye iyo mpanuka ariko atubwira ko aza kutumenyesha byinshi kuri iyi mpanuka.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 13

  1. Andika Igitekerezo Hano.IMANA.ISHIMWEKUBANAWAGUYE.MURIYOMANUKA.NUWOWAKOMERETSE.YIHANGANEAZAKIRA

  2. Imana ishimwe kuko yarengeye abaducungira umutekano. nibyo koko Imana ikunda abanyarwanda kdi rere nuwakomeretse Imana iramukiza mwizina rya Yesu amen.kdi natwe banyarwanda(kazi)duhe Imana icyubahiro koyabarinze amen.

  3. 1 | 2

Tanga Igitekerezo