Kigali: Umusore yakubitiwe mu kabari kugeza apfuye

1

Mu ijoro ryo ku itariki 01 rishyira tariki 02 Nzeri 2016, umukobwa bivugwa ko akora umwuga wo kwicuruza (indaya) uzwi ku izina rya Byukusenge Sada na Mihigo Salim bakubitiye umusore witwa Kayanza mu kabari baramwica.

Ibi byabereye mu mudugudu w’ Amahoro, mu kagari ka Gacyamo mu Murenge wa Gitega, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ahagana saa saba z’ijoro.

Kayanza uyu yari atuye mu murenge wa Kimisagara ariko akaba yari yaje kunywera mu kabari ka Ngarambe Albert gaherereye mu murenge wa Gitega.

Byukusenge na Mihigo bishe uyu musore bo batuye mu murenge wa Rwezamenyo uhana imbibe n’umurenge wa Gitega.

Uyu Nyakwigendera Kayanza w’imyaka 26 y’amavuko, ngo akomoka mu karere ka Kamonyi akaba yakoraga akazi ko gucuruza ikarito ibizwi nko kuzunguza
Mu mujyi wa Kigali.

Uyu musore ngo yabanje gushwana na Byukusenge imbere y’akabari ubwo yari yicaye imbere yako Byukusenge yasohotse mu kabari uyu musore amusaba guhisha amabere ye kuko ngo yari arimo kugaragara.

Uyu mukobwa abatuye hafi aha bavuga ko ari indaya ngo yamusubije nabi cyane amubwira ko atagomba kumubwiriza guhisha amabere ye kuko atari umugabo we.

Umwe mu baturage babonye iby’izo mvururu yabisobanuye muri aya magambo: "Iyo ndaya yasohotse mu kabari bavuze ngo inzoga zirashize, mu gusohoka mu kabari rero ubwo sinzi ukuntu yateranye amagambo n’uwo muhungu arimo kumubwira ngo nahishe amabere ye [....] undi aramusubiza ati: ese urambwiriza kubika amabere uri umugabo wanjye? aba aramututse, umuhungu amukubita urushyi, umukobwa amukubita icupa...."

Mu kiganiro yagiranye na MAKURUKI , umuyobozi w’umurenge wa Gitega Monique Huss twavuganye ku murongo wa terefone yemeje iby’aya makuru adutangariza ko aba bose bari basinze kuko ngo barwanye bamaze igihe kinini banywa inzoga.

Yagize ati: "Bari bamaze kunywa, urumva ko bari basinze bararwana, bamukubise icupa mu mutwe arapfa, ubwo rero inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’umurenge twatabaje polisi ihita itabara ifata abakubise uwo muntu ndetse na nyir’akabari, umurambo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru, abamukubise bo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyarugenge"

Uyu muyobozi akomeza avuga ko nyiri aka kabari yari yarenze ku mabwiriza agenga ubucuruzi bw’akabari mu mujyi wa Kigali kuko ubundi ngo utubari two mu makaritsiye nk’aho aka Ngarambe aho ibi byabereye kubatse tuba tugomba gufunga saa yine z’ijoro.


Umuyobozi w’umurenge wa Gitega Monique Huss yemeje iby’urupfu rwa Kanyanza

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo