Kwamamaza

UMUTEKANO

Impinduka mu ikoreshwa ry’umuhanda Kanombe - Mu mujyi

Yanditswe

kuya

na

Jean Louis Uwishyaka
Impinduka mu ikoreshwa ry’umuhanda Kanombe - Mu mujyi

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangaje ko umuhanda uturuka i Kanombe ukomeza mu Giporoso—Gisementi-Gishushu-Kimihurura kugera mu Mujyi rwagati uzakoreshwa cyane ku wa gatanu tariki 15 Nyakanga bitewe n’Inama ya Afurika Yunze Ubumwe ya 27 ibera i Kigali, bityo ibinyabiziga bihagenda bikaba byimuriwe mu yindi mihanda.

Mu itangazo izi nzego zashyize ahagaragara, riravuga ko abatwara ibinyabiziga bagirwa inama yo gukoresha imihanda ikurikira: Kanombe – Nyandungu - Kigali Parents - Kimironko / Mushumba Mwiza – Rwahama –Kibagabaga – Gacuriro – UTEXRWA - Kinamba ugakomeza werekeza mu Mujyi rwagati , Nyabugogo cyangwa Poids Lourd - Gikondo.

Bashobora na none gukoresha imihanda Kanombe – Busanza – Kabeza – Niboye –Sonatube – Rwandex – Kanogo - bakerekeza i Nyamirambo, mu Mujyi rwagati cyangwa Kinamba - Kacyiru.

Iyi nama itanzwe igamije kugabanya umubare munini w’ibinyabiziga bisanzwe bikoresha umuhanda wavuzwe haruguru.

Abapolisi bazaba bari ku mihanda kugira ngo bayobore abayikoresha.

Mu rwego rwo kunoza no koroshya urujya n’uruza abakoresha imihanda bazakomeza kumenyeshwa impinduka ku mikoreshereze yayo.

Ukeneye kumenya amakuru arambuye yahamagara umurongo wa telefone utishyurwa ari wo 118 akoresheje imirongo yose y’itumanaho ikoreshwa mu Rwanda cyangwa agasura urubuga nkoranyambaga rwa Twitter - RW Traffic Updates (@RWTrafficUpdates).

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza