Impanuka y’imodoka ya RCS yahitanye batatu barimo n’umuyobozi muri Gereza ya Rubavu

1

Imodoka ya RCS yangiritse cyane/Photo KT

Imodoka ya gereza ya Rubavu yavaga mu mujyi wa Rubavu yerekeza kuri gereza ya Rubavu yakoze impanuka igonganye n’indi abantu batatu barimo umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo kuwa 5 Ukwakira 2016, ahagana saa tanu z’ijoro ibera mu murenge wa Rugerero, akagari ka Muhira, umudugudu wa Gitebe mu karere ka Rubavu

Ni impanuka yabaye ubwo ikamyo ya Actros ifite puraki RAB404N yamanukaga yagongaga imodoka ya gereza yo mu bwoko bwa Toyota Hulux ifite puraki GR 952K yari iri mu kazi iva mu mujyi wa Rubavu yerekeza kuri gereza.

Abitabye Imana ni abari mu modoka ya gereza barimo uwari uyitwaye, umuganga ndetse n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu Assistant Inspector of Prison Hakizimana Jean Pierre.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa SIP Sengabo Hillary yemeje aya makuru atubwira yaguyemo abantu batatu.

SIP Sengabo yagize ati: "Nibyo impanuka yabaye, yaguyemo abantu batatu barimo n’umuyobozi wungirije wa gereza ya Rubavu AIP Hakizimana Jean Pierre, n’umucungagereza umwe ndetse n’umuganga wari kumwe na bo"

Uyu mucungagereza waguye muri iyi mpanuka ni Cpl Nsabimana Aime Jeredi ari na we wari uyitwaye ndetse na muganga witwa Ingabire Epaphrodite.

Muvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yemeje aya makuru atubwira ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka.

CIP Kabanda yadutangarije ko abari bari mu ikamyo nta kibazo bagize.

Uretse aba bapfuye hari n’undi umwe witwa Nsekerabanzi Jackson wakomeretse bikomeye akaba arimo gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Gisenyi. Imirambo ya ba nyakwigendera na yo yahise ijyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Abobantu baguye muriyompanuka Imana Ibakiremubayo kandi nihanganishije imiryangoyabo bakomere isi turiho niko idutw

Tanga Igitekerezo