Kwamamaza

UMUTEKANO

Gicumbi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu bane ikomeretsa 17

Yanditswe

kuya

na

Niyitanga Jean paul
Gicumbi: Impanuka ikomeye yahitanye abantu bane ikomeretsa 17

Mu gicamunsi cy’uyu wa 18 Kanama 2016 Ku muhanda Gicumbi – Kigali habereye impanuka ikomeye y’imodoka itwara abagenzi ihitana abantu batatu ikomeretsa abandi 17

Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’impanuka yabereye mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Kageyo akagari ka Kabuga inemeza ko yahitanye abantu batatu abandi 17 bagakomereka.

Mu kiganiro yagiranye na MAKURUKI iyi mpanuka ikimara kuba CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yemeje aya makuru agira ati:" Bisi ya Coasteri ya sosiyete itwara abagenzi ya stella yahirimye munsi y’umusozi igwa mu mukoki, yaguyemo abantu bane barimo abagabo babiri n’umugore umwe abandi 15 bakomeretse bikometye, abandi 2 bakomereka byoroheje"

CIP Kabanda yakomeje avuga ko abakomeretse bahise batabarwa n’imbangukiragutabara bakajyanwa ku bitaro bya Byumba.

Batatu muri bane bapfuye baguye aho iyi mpanuka yabereye na ho undi umwe we yapfuye nyuma y’amasaha make ageze kwa muganga kuko yari yakomeretse bikomeye.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ari muri batatu bahise bapfira aho iyi mpanuka yabereye.

Nkuko bigaragara mu mafoto imodoka ya coaster ifite ifite pulake RAB 6721 yangiritse bikomeye kuko yarenze umuhanda ihirima ku musozi bituma yangirika cyane.

Kuri ubu polisi ikomeje iperereza ngo hamenyekane neza icyateye iyi mpanuka

Reba mu mafoto uburyo imodoka yangiritse

IBITEKEREZO

  • zaituna Yanditse:

    Twese niyonzira yurupfu tuzanyuramo abasigaye bihangane

  • zaituna Yanditse:

    Twese niyonzira yurupfu tuzanyuramo abasigaye bihangane

  • Nkamyayera Yanditse:

    Imana Ibakire Mu Bayo, Abasigaye Twihangane

  • Nkamyayera Yanditse:

    Imana Ibakire Mu Bayo, Abasigaye Twihangane

  • kafa Yanditse:

    imana ibahe iruhuko ridashira.disi.

  • bonny Yanditse:

    yooo birababaje abatwara imodoka nibabe maso

  • omari Yanditse:

    lmana lbacyire twifatanyije nababuze ababo mukababaro

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza